Abarezi binjiye mu mwuga wo kwigisha batarabyize mu mashuri Nderabarezi, TTC, batangarijwe igihe bazatangirira amahugurwa.
Iyi gahunda yo guha amahugurwa abarezi batabyize , yagiye isubizwa inyuma kubera impamvu zitandukanye amatariki agahindurwa cyakora kuri ubu, hamaze kumenyekana igihe abambere bazahererwaho amahugurwa.
Binyuze mu itangazo banyujije kumbuga Nkoranyambaga [X], Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi cyagize kiti:”REB iramenyesha abarimu bose batize uburezi bagomba gutangira amasomo abongerera ubushobozi guhera ku wa 27/04/2024, ko urutonde rwabo rugaragara ku rubuga rwa REB”.
REB iramenyesha abarimu bose batize uburezi bagomba gutangira amasomo abongerera ubushobozi guhera ku wa 27/04/2024, ko urutonde rwabo rugaragara ku rubuga rwa REB. Mwakoresha kandi iyi link: https://t.co/DdMOSAWxLo @mbanelson
— Rwanda Basic Education Board (@REBRwanda) April 25, 2024