Advertising

Menya impamvu imibonano mpuzabitsina ariryo shingiro ryo kubaka urugo

18/07/2024 07:30

Imibonano mpuzabitsina ni ingingo ikomeye ku bashakanye nubwo hari bamwe bayikerensa bakayifata nk’ibintu bidafite icyo bivuze. Impuguke mu mibanire, zisobanura ko ari cyo kintu cyonyine cy’umwihariko ku mugabo n’umugore.

Inzobere mu mibanire y’umuryango,  yavuze ko imibonano mpuzabitsina ifite agaciro gakomeye mu mubano w’abashakanye.

Ati “Kubonana k’umugabo n’umugore ni cyo kintu gikomeye gituma babana, kuko ni cyo kintu cyonyine nta wundi muntu muba mwemerewe kugikorana kuko mu mategeko y’u Rwanda guca inyuma uwo mwashakanye birahanirwa.”

“Gusangira n’uwo mutashakanye biremewe, kuganira biremewe, kwigana no gukorana biremewe, ikintu cyonyine amategeko y’u Rwanda atemera ku bashakanye ni ukuryamana n’undi muntu. Bigaragaza rero agaciro bifite. Ibi bigaragaza ko imibonano mpuzabitsina hagati y’umugabo n’umugore ifite agaciro gakomeye ku buryo n’itegeko ribirinda.”

Gusa ariko ngo iyo imibonano mpuzabitsina idakozwe neza bishobora guteza ingaruka zitandukanye zirimo na gatanya.

Ati “Ingaruka ni nyinshi cyane ku mpande zombi habaho guhangayika bishobora no guteza gucana inyuma no gutandukana cyangwa gutuma abantu batabaho mu munezero.”

“Ni ikintu cyakabaye gituma abantu begerana, kibahuza aho kubatandukanya, ni ikintu kigomba gukorwa neza buri wese kireba kimunejeje.”

Inzobere mu byimibanire n’abantu zigira inama abo imibonano mpuzabitsina yabo itagenda neza uko babyifuza, ko badakwiriye kujya ahandi kuko igisubozo atari “uguhunga” ahubwo hakwiriye gushakwa uburyo bikemurwa mu biganiro cyangwa hifashishijwe abajyanama b’inzobere.

 

Previous Story

Dore bimwe mu bizakwereka ko umukobwa mukundana atagukunda kandi nta mpuhwe agufitiye

Next Story

Ese ni iyihe myaka wakoreraho marriage kugirango bikurinde gatanya

Latest from Inkuru z'urukundo

Abasore gusa: Amagambo 10 aryohera umukobwa

Mu buzima bw’urukundo n’imibanire, amagambo akora ku mutima ashobora kugira uruhare rukomeye mu gushimangira umubano hagati y’abakundana. Amagambo meza atuma umukobwa yumva akunzwe, yubashywe,
Go toTop