Advertising

Adele yaciye umugongo abafana be

17/07/2024 10:54

Umuhanzi Adele wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo yise ‘Hello’ ikanakundwa cyane, yashyize hanze itangazo yageneye abafana be avuga ko agiye gufata akaruhuko nyuma y’ibitaramo bizabera mu Bwongereza.

Adele uzamara imyaka ibiri mu bitaramo bitandukanye, yahamije ko agiye guhagarika umuziki agafatira akaruhuko mu rugo rwe ruri mu Mujyi wa Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Adele yatangaje ibi , anemeza ko hari ibindi bitaramo arakora mbere yo gufata akaruhuko , bikaba ari ibitaramo 8 birangira mu kwa 8 tariki 24 bikabera ahitwa Munich.Avuga ibi, yahamije ko nta yindi gahunda yo gukora umuziki afite.

Yagize ati:”Nta yindi gahunda yo gukora umuziki mfite. Ndashaka akaruhuko gahagije , hanyuma nkashaka ibindi nkora. Nta bwo nshobora kugira ibindi ntekereza bitari ibitaramo mfite muri iyi mpeshyi ari nabyo bibyegereza mu rugo”.

Ibi bitaramo bya Adele biteganyijwe ko byibura hazajya hinjiramo abantu barenga ibumbi 80.

Adele w’imyaka 36 n’umugabo we Rich Paul w’imyaka 42, baguze inzu ya Sylvester Stallone iherereye ahitwa Beverly hills asaga Miliyoni 58 z’Amadorari.

Umwuganizi wa Adele Rose Moon , ni we uri gutegura kugaruka kwe ndetse ubu akaba ari mu Bwongereza aho na Adele azamusanga.

ADELE NI MUNTU KI ?

Ubusanzwe Adele yavutse mu 1988 avukira mu Bwongereza , ababyeyi be bamwita Adele Laurie Blue Adkins.Yatangiye umuziki muri 2006 atazwi ariko uko iminsi yagiye ishira indi igataha no mu Rwanda benshi baramumenye.

Muri 2018 yashakanye na Simon Konecki batandukana bahanye gatanya muri 2021 bafitanye umwana umwe ari nawe afite.

Adele yasohoye Album ya mbere muri 2008 nyuma yo gusinya amasezerano na Studio yitwa XL Recordings.Iyi Album yarimo indirimbo yamenyekanye mu Mujyi wa London, harimo ; Chasing Pavement na Make you feel my love. Ni Album yagurishijweho kopi zirenga Miliyoni 2.5 iba iya mbere yagurishijwe cyane.

Iyi Album yatumye ahemberwa muri Grammy Awards , nk’umuhanzikazi mwiza uri kuzamuka neza , muri 2021 ashyira hanze indi Album nayo yabaye iya mbere ku Isi yagurishijwe cyane kuko yagurishijwe ho kopi zirenga Miliyoni 31 imara ibyumweru 24 kuri Billboard 200.

Iyi Album ni nayo yariho indirimbo yise ‘Same One Like You’ yamuhaye izina muri muzika, iba na Album y’umwaka muri Grammy Awards.

Iyi yayikurikije indirimbo yitwa ‘Skyfall’ yakoreshejwe no muri Filime ya James Bond . Iyi ndirimbo yaje gutsindira igikombe cya Academy Awards For best Original Song. Muri 2015 yashyize hanze indi Album ayita ’25’ igurishwa Miliyoni 3 za kopi.

Iyi Album yarimo indirimbo yise Hello yamuha izina benshi mu Rwanda bagatangira kumukurikira. Iyi Album yo kurikiwe n’indi yo muri 2021 yise ’30’ yariho indirimbo yitwa ‘Easy On Me’.

Nyina wa Adele yitwa Penny Adkins naho nyina yitwa Marc Evans. Ise yapfuye afite imyaka 2 akomeza kurerwa na nyina ku myaka 4 atangira kugaragaza impano.

Kumva Adele avuga ko asezeye umuziki ni igihombo kuri bamwe bamumundaga bifatwa nko kubaca umugongo.

Previous Story

Basore dore amayeri yagufasha kwambura umukobwa abandi basore akaba uwawe

Next Story

Abayobozi b’ibihugu batandukanye bagaragaje ko bishimiye intsinzi ya Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu

Latest from Imyidagaduro

Go toTop