Advertising

Dore ubwoko 8 bwo guhoberana nicyo busobanuye

16/07/2024 07:45

Guhoberana ubusanzwe ni ikimenyetso gikomeye cy’ubushuti kandi gikoreshwa cyane mu gusuhuzanya, rero guhoberana bigira ubwoko aribwo ubu bukurikira.

1.Guhoberana mu ruhande: Ibi biba igihe abantu babiri bahoberanye ariko bakoresheje imande, umwe akoresha ukuboko kw’indyo undi agakoresha ukw’imoso.

Ubu buryo busobantura ko ibintu batabirimo neza, muri make bukunze gukoresha n’abantu batari inshuti bihambaye, batisanzurana ho cyane.

2.Impobero y’ubushuti: iyi ni impobero idasanzwe aho abantu babiri bahoberanye baba begeranye cyane ku buryo ibituza byabo bikoranaho. Iyi kandi ikoreshwa cyane iyo abantu bamaze igihe kinini badaherukana.
3.guhoberana muteruranye: iyi ni impobero akenshi iba hagati y’umuntu w’igitsina gabo ndetse n’uwigitsina gore, ibi bikunze kuba akenshi iyo bari bakumburanye cyane.

4. Impobero y’amaboko: iyi ni impobero ikoreshwa cyane mu gusuhuzanya ndetse ikaba ikunzwe gukoreshwa cyane n’abakuze.

5. Kwihobera: Ibi biba akenshi iyo umuntu ari wenyine n’amuntu umutera murare uri hafi aho.

6. Guhoberana muri benshi: Ibi bisobanura ubumwe n’ubufatanye mufitanye hagati yanyu bitewe n’igikorwa muhuriyeho.

7. Impobero idakenewe: Ibi ni igihe uhobera umuntu ariko we atabishaka bikaba byatuma we ataguhobera. Bisobanuye ko atakwiyumvamo.

8. Guhoberwa inyuma: iyi ni impobero ikomeye cyane kandi isobanura ikintu gikomeye mu rukundo. Kuko umuntu uguhobera gutya aba agukunda by’intanga rugero.

Previous Story

Ibiryo Umugore Utwite Atagomba Kurya

Next Story

Dore inyungu abagabo bakura mu konka amabere y’abagore

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop