Umuhanzikazi Zuchu yagaragaje ko indirimbo ye yitwa “Utaniua” ari igisigo cy’urukundo afitiye Diamond Platnumz. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Zuchu yavuze ko iyo ndirimbo yayihimbiye Diamond Platnumz kuko amukunda cyane.
Zuchu, ufite izina rikomeye mu muziki wa Tanzania, yavuze ko “Utaniua” ari indirimbo ifite igisobanuro gikomeye ku rukundo rwe na Diamond. Yavuze ko yayanditse igihe yari afitiye Diamond urukundo rwinshi, kandi amagambo yayo akubiyemo uko yifuzaga kuba iruhande rwe iteka.
Iyi ndirimbo yashyizwe hanze mu bihe byashize, igakundwa cyane n’abafana b’umuziki muri Afurika y’Iburasirazuba no ku isi hose, byumvikana ko ari indirrimbo ikoranye ubuhanga budasanzwe.
Zuchu na Diamond Platnumz bagiye bavugwa kenshi mu nkuru z’urukundo, ariko bombi ntibigeze babyemeza ku mugaragaro. Ariko, amagambo ya Zuchu ku ndirimbo “Utaniua” yatumye benshi bakeka ko urukundo rwabo rushobora kuba rwariho koko.
Mu magambo ye, Zuchu yavuze ko urukundo rwe kuri Diamond ari urw’ukuri kandi rwimbitse. Yavuze ko iyo ndirimbo ari kimwe mu bikorwa bye birugaragaza kandi yishimira ko yakunzwe n’abantu benshi.
Nubwo hari byinshi bitaramenyekana ku bijyanye n’urukundo rwa Zuchu na Diamond, iyi ndirimbo ikomeje gukundwa cyane kandi ikaba ari kimwe mu bihangano bifasha Zuchu gukomeza kwigarurira imitima y’abafana be.