Abaturage bo mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Nyange , bahamije ko kubera ibyo Paul Kagame yagejeje ku Rwanda mu myaka 30 ishize , biyemeje ku mutora kugira ngo n’ibyo atarakora azabashe kubikora.Aba baturage bahamya ko bazagera kuri Site y’itora mu masaha ya kare cyane.
Ibi babitangaje mu muhango wo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame n’Abakandida Depite ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Ngange wo mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa 11 Nyakanga 2024.
Umuturage witwa Havugabaramye Evariste yatangaje ko kuba Kagame yarabohoye u Rwanda ari ikintu gikomeye cyane Abanyarwanda bagomba kumushimira by’umwihariko muri iki gihe cy’amatora kugira ngo bamugumane.
Evariste avuga aryama agasinzira bitandukanye na mbere akabishimira Paul Kagame.
Ati:”Njyewe Kagame yampaye umutekano , ubu ndaryama nka sinzira ,nkabyuka nkajya guhinga, nkorora itungo , nti kanga ngo umujura arayitwara , ubu nzi gukoresha ikoranabuhanga kubera Paul Kagame , ubu yaduhaye kaburimbo kandi ntayo twari dufite , yaduhaye amazi n’amashanyarazi atanga n’inka. Rero twese tugomba kumutora kugira ngo ko akomeze aduhe iterambere”.
Uwamariya Yvette we ahamya ko gutora Paul Kagame ari inshingano za buri mu Nyarwanda kugira ngo aho Igihugu kigeze gikomeze gutera imbere.Uyu mubyeyi utarya indimi avuga ko kubera ibyo FPR Inkotanyi yagejeje ku Rwanda, ahamya ko azagera kuri Site y’Itora mbere ya Saa Kumi n’imwe za mu gitondo kugira ngo narangiza gutora ahite ajya mu mirimo.
Ati:”Inkoko niyo ngoma, njye inkoko izabika ndiyo , nkore ibyo ngomba gukora ubundi nisubirire mu mirimo.Gutora Paul Kagame ni 100% kuko mbona ari inshingano za buri mu Nyarwanda wese ubona aho tumaze kugera n’aho twifuza kugera”.
Chairman wa FPR Inkotanyi ku Karere ka Ngororero akaba Umuyobozi w’aka Karere , yabwiye abaturage bo mu Murenge wa Nyange ko FPR Inkotanyi yayoboye u Rwanda neza kandi ko bakwiriye gushyigikira abakandida Depite bayo n’Umukandida Perezida wayo kugira ngo bakomeza gushimangira iterambere ry’u Rwanda n’aheza barwifuriza.
Yabasabye kutazagenda bambaye ibirango bya FPR Inkotanyi bagiye gutora ahubwo ko bambara imyambaro y’ubukwe bamaze iminsi bategura kugira bitorere neza.
Nyange bagaragaza ko urukundo bakunda Paul Kagame bazarushimangira bamutora, kuko muri uyu Murenge yabagejeje kuri byinshi.