Advertising

Copa América 2024: Brésil yahuye n’Uruvagusenya 1/4 ikurwamo na Uruguay y’abakinnyi 10

07/07/2024 19:08

Umukino wa ¼ wari utegerejwe n’abatari bake, ikipe y’Igihugu ya Brésil iri mu makipe yarimo ihabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe yahuye n’imwe mu makipe meza muri iri rushanwa Ikipe y’Igihugu ya Uruguay.

umukino watangiye wihuta, amakipe yombi asatirana bikomeye ariko kuboneza mu izamu bikaba ikibazo. Rutahizamu wa Liverpool Darwin Nũnez na Rodrygo ukinira Real Madrid bageragezaga uburyo bw’ibitego ku mpande zombi ariko ntibitange umusaruro.

Iminota 45 ya mbere yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Igice cya kabiri, Ikipe y’Igihugu ya Uruguay yakomeje gukina neza yiharira umukino, wihuta w’Imbaraga ariko ntibashe gutera mu izamu.

Mugihe ikipe y’Igihugu ya Brésil yakinaga yugarira ariko ikabura umuntu ugeza imipira imbere ari naho icyuho cya Vinicius Junior utakinnye kubera amakarita cyagaragaraga cyane.

Iminota 70,y’umukino yagabanyije Umuvuduko ari nako ikinirwa cyane cyane mu kibuga hagati.

Ku mukota wa 74, hifashishijwe VAR, Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Uruguay Naithan Nández yahawe ikarita y’umutuku nyuma y’ikosa rikomeye Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Brèsil Rodrygo.

Ikipe y’Igihugu ya Uruguay y’abakinnyi 10, yatangiye kurushwa bigaragara ari nako isubira inyuma byatumye isatirwa cyane ariko umunyezamu Sergio Rochet akabyitwaramo neza akuramo imipira ikomeye.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa hitabazwa za penaliti.

Brésil yasimbuje benshi mu bakinnyi bayo babanza mu kibuga, yazitwayemo nabi cyane kuko abarimo Éder Militão na Douglas Luis bazihushije, Uruguay ya hushije imwe umunyezamu Alison Becker Ukinira Liverpool yakuyemo.

Ikipe y’Igihugu ya Uruguay ikomeze mu mikino ya 1/2 kirangiza isezereye Brésil kuri penaliti 4-2.

Ikipe y’Igihugu ya Uruguay izatana mu mitwe n’Ikipe y’Igihugu ya Colombie yanyagiye Panama ibitego 5-0. Uyu mukino uteganyijwe mu rukerera rwo ku wa Kane, tariki 11 Nyakanga 2024.

Ikipe y’Igihugu ya Argentine ya kabuhariwe Lionel Messi na Angel Di Maria muri 1/2 izahura na Canada mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki 10 Nyakanga 2024, amakipe asitwara Neza azaburira k’Umukino wanyuma.

Previous Story

Ngororero: Barashimira Perezida Kagame wabahaye amazi meza

Next Story

Zimwe mu mpamvu zo kuba ukanguka saa cyenda buri gihe

Latest from Imikino

Go toTop