Imirwano yari imaze igihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabaye ihagaze hemeranywa agahenge k’iby’umweru bibiri , kugira ngo abarwayi n’ababashije kugirwaho ingaruka nayo bitabweho n’aavuye mu byabo babashe kubisubiramo batuje.
Ibi byatumye Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishimira uyu mwanzuro wafashwe hagati y’impande zombi bemeza ko birafasha ibikorwa by’ubutabazi kugenda neza by’umwihariko mu bice byari bimaze iminsi mo intambara.
Ibi byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Amerika , kuri uyu wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024, aho bavuze ko ako gahenge karatangira kuri uyu wa 05 Nyakanga 2024 , aka gahenge ka kazarangira ku wa 19 Nyakaga 2024.
Imirwano imaze igihe muri Kivu ya Ruguru , yatumye abaturage batari bake, bahunga ibyabo.White House, yatangaje ko aka gahenge k’ibyumweru bibiri karatuma abaturage basubira mu byabo.
Ati:”Izamuka ry’imirwano muri Kivu ya Ruguru, ryakomye mu nkokora, ibikorwa by’ubutabazi, bituma ababikora batagera ku baturage babarirwa mu bihumbi bari bari mu nkambi bacumbitsemo mu bice bya Kanyabayonga mu ku bantu 100 bavuye mu bya bo”.
White House yakomeje itangaza ko “Guverinoma ya DRC n’u Rwanda zishyigikiye ubu bwumvikane bugamije guha agahenge abaturage bugarijwe n’ibibazo ndetse no gucururutsa izamuka ry’ibibazo bikomeje kuzamuka mu Burasirazuba bwa Congo”.
Ibi bibaye nyuma y’aho M23 ifatiye ibice bitandukanye birimo ; Kanyabayonga n’ahandi.