Advertising

Ibara ry’inkari, inshuro wihagaritse ku munsi n’impumuro yazo hari icyo bivuze ku buzima.

03/07/2024 19:35

Inkari zisa gute?

 

Ubusanzwe inkari zigira ibara risa n’umuhondo wererutse, gusa iyo mu mubiri harimo amazi macye zigira ibara ry’umuhondo. Gusa amabara aratandukanye bitewe n’impamvu zinyuranye.

Orange

Niba ubonye zisa na orange, bishobora guterwa nuko uri gufata imiti irimo vitamini B2 nyinshi, cyangwa se umuti wa phenazopyridine cyangwa isoniazid.

Gusa niba utari gufata iyo miti, birerekana ko umubiri wawe nta mazi ufite, cyangwa se umwijima wawe urwaye. Wagana kwa muganga bakagusuzuma.

Iroza cyangwa umutuku

Ibiribwa bimwe na bimwe nk’ inkeri cyangwa Karoti bishobora gutuma inkari zawe zitukura. Gusa bishobora no guterwa n’imiti imwe n’imwe nka rufampin cyangwa phenazopyridine.

Igihe cyose ubonye kenshi zitukura ihutire kwisuzumisha kuko hashobora no kuba harimo amaraso. Buri gihe kuba zitukura ntibivuze ko ari ikibazo ariko bishobora kuba ikimenyetso cy’uko urwaye impyiko, ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, ikibazo cya porositate cyangwa kanseri.

Ubururu cyangwa icyatsi

Ibi bishobora guterwa n’ibyo wariye birimo aya mabara. Bishobora kandi no guterwa n’imiti nka propofol na promethazine.

Ibi bibaye bitatewe n’ibyo tuvuze, wagana kwa muganga bakareba ikibazo kiri kubitera.

Urufuro

Utitaye ku ibara zifite, igihe cyose wihagaritse ugasanga zirasohoka zimeze nk’urufuro, biba byerekana ko harimo poroteyine ziri gusohoka. Uba urwaye impyiko. Gana kwa muganga wisuzumishe.

Ibara ry’inkari rivuga byinshi, cunga uko zisa

Inkari zigira iyihe mpumuro?

Ubusanzwe ntabwo zigira impumuro ikabije. Icyakora bitewe n’ibyo wariye cyangwa wanyoye zishobora kugira impumuro yihariye. Gusa iyo nta mazi menshi ufite ukanyara inkari z’umuhondo cyane, ziba zifite impumuro nk’iya ammonia, ndetse zinatera uburyaryate mu maso.

Nanone kandi igihe cyose wumvise inkari zifite impumuro idasanzwe, ushobora kuba urwaye diyabete (unyara inkari zihumura), indwara z’umuyoboro w’inkari, ubwandu mu ruhago cyangwa ikibazo ku mpyiko.

Kunyara inkari zinuka cyane byerekana kubura amazi cyangwa kuba urwaye

Umuntu yihagarika kangahe ku munsi?

Nkuko dutandukanye ni nako imibiri yacu ikora mu buryo butandukanye. Gusa muri rusange ntibyagakwiye kurenga inshuro 8 ku munsi. Ariko nkiyo wanyoye inzoga cyangwa ibirimo caffeine izi nshuro zishobora kurenga.

Binashobora guterwa n’imiti imwe n’imwe, kuba utwite cyangwa ugeze mu zabukuru.
Icyakora nubona inshuro usanzwe unyara ku munsi ziyongereye bidatewe n’imwe mu mpamvu tuvuze haruguru, bishobora kuba ikimenyetso cyuko ufite uburwayi bwa kuba prostate yabyimbye, ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, indwara ya vaginitis ku bagore cyangwa ikibazo cy’imikorere y’uruhago.

Inshuro unyara ku munsi zisobanuye byinshi

Icyo gihe muganga niwe uzamenya ikibigutera amaze kugusuzuma, aguhe imiti ijyanye n’uburwayi ufite.
Naho nubona unyara rimwe ku munsi cyangwa hagashira iminsi utanyara, kandi wanyoye, bizaba biterwa n’uruhago rukora bidasanzwe, naho wagana muganga akagutegeka icyo gukora. Gusa guhindura imirire n’iminywere akenshi birabikemura.

Isoko: health.clevelandclinic.org

Previous Story

Ali Kiba Yashimiye Diamond Platnumz

Next Story

Urutonde rw’abahanzi 10 b’Abanyafurika bakize kurusha abandi

Latest from Ubuzima

Ibyiza by’amaribori ku bakobwa

Amaribori ni umwihariko w’imiterere y’uruhu umuntu ashobora kuvukana, akagaragara ku mubiri cyane cyane mu gihe cy’ubusore. Ku bakobwa, amaribori akenshi aba umwihariko w’ubwiza bwabo.

Dore amafunguro ukwiye kurya nijoro

Nijoro ni igihe cyiza cyo kuruhuka nyuma y’umunsi wose, ariko ibyo tunywa cyangwa turya bishobora kugira ingaruka ku mimerere y’umubiri wacu n’uburyo twiruhukira. Hari
Go toTop