Advertising

Ali Kiba Yashimiye Diamond Platnumz

03/07/2024 10:48

Mu itangazamakuru, Ali Kiba yagaragaje ibyishimo bikomeye nyuma yo kubona umuhanzi w’icyamamare Chris Brown abyina indirimbo ya Diamond Platnumz yitwa “Komosava”. Ibi byabaye ikimenyetso cy’uko umuziki wa Tanzania, cyane cyane Bongo Flava, umaze kugera kure ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ali Kiba yavuze ko yishimiye kubona Chris Brown abyina indirimbo ya mugenzi we Diamond. Yongeyeho ko ari intambwe ikomeye ku muziki wa Tanzania, kandi ko yishimiye iterambere ry’umuziki wa Bongo Flava. Nubwo Kiba na Diamond bafitanye amateka yo guhangana mu muziki, uyu mwanya wagaragaje ko bashobora gushyira imbere iterambere ry’umuziki wabo.

Mu magambo ye, Ali Kiba arimo ashimira Diamond, yagize ati: “Nishimiye cyane kubona umuziki wacu ugeze kure bene aka kageni. Uyu ni intsinzi ya Tanzania n’umuziki wacu wa Bongo Flava. ” Aya magambo ye yagaragaje ko nubwo hariho ihangana mu muziki, hariho n’umutima wo gushyigikirana no gushimira intambwe umuziki wa Tanzania ugezeho.

Ubusanzwe Bongo Flava, ni injyana y’umuziki ikomoka muri Tanzania, ikaba imaze kwigarurira imitima ya benshi mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba no hanze yako. Kuba umuhanzi nka Chris Brown yabyinanye umunezero indirimbo ya Diamond Platnumz byatanze icyizere ko uyu muziki uzarushaho gukundwa no kumenyekana ku isi yose.

Previous Story

Ese musore utekereza ko amafaranga akurura abagore n’abakobwa ?

Next Story

Ibara ry’inkari, inshuro wihagaritse ku munsi n’impumuro yazo hari icyo bivuze ku buzima.

Latest from Imyidagaduro

Go toTop