Umuhanzi Ben Jazzie wo muri Kenya ariko uba muri Afurika y’Epfo, yasobanuye urwo akunda Rose Muhando aterwa n’imico ye.
Uyu muhanzi yagize ati:”Rose Muhando ni umugore w’inzozi zanjye. Mvugishije ukuri ntabwo njya mbasha kuryama kuko mpora ntekereza uko namubona”.
Ben Jazzie yakomeje avuga ko urukundo akunda Rose Muhando rwatangiye kumugurumanamo muri 2021.
Ati:”Natangiye kumukunda mu mwaka wa 2021.Kubera uko nakundaga uyu mugore w’Imana, bamwe mu nshuti zanjye batekereje ko nasaze kubera ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati yacu [We na Rose Muhando].
Nonese guteretana , gukundana no gushyingirwa n’umuntu ukurusha imyaka ni icyaha imbere y’Imana ?”.
Uyu musore avuga ko azatuza umunsi azahura na Rose Muhando wamamaye mu zirimo Nibebe.
Yakomeje asaba buri wese kumva igitekerezo cye n’icyifuzo cye akamufasha kugera kuri Rose Muhando.
Rose Mhando [Rose Muhando] ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.Ni umubyeyi wavutse mu 1976. Ni umwanditsi w’indirimbo, umuhanzi akaba n’umubyinnyi wazo.