Advertising

Ikipe y’Igihugu ya Espagne Inyagiye Georgia

30/06/2024 23:59

Imikino y’Igikombe cy’Uburayi igeze muri 1/8 cyirangiza ikipe y’Igihugu ya Espagne inyagiye ikipe ya Georgia ibitego 4-1.

Ikipe yafunguye amazamu n’Ikipe ya Geogia ku gitego cyatsinzwe na Robin le Normand ku munota wa 18 w’Umukino Ntabwo byafashe umwanya munini kuko ku munota 39 w’umukino Rodro yatsinze igitego cyo kugombora k’Umupira yahawe na Nico William.

Iki gitego cyabaye urufunguzo rwo kunyagira Georgia. Ku munota wa 52 Fabian Ruiz ukinira ikipe ya PSG yo mu Bufaransa yatsinze igitego cya kabiri k’Umupira yahawe na Yamine Yamal Uyu musore w’Imyaka 16 yanditse amateka yo kuba umukinnyi utanze umupira wavuyemo igitego mu mikino y’igikombe cy’uburayi, Akuraho agahigo ka Christian Ronald wabikoze 2004 kandi Uyu musore niwe mukinnyi muto ukinnye umukino yo gukuramo (Nockout) akiri muto.

Espagne yakomeje kuhagira ku munota wa 75 Nico William yatsinze igitego cya gatutu k’Umupira yahawe na Fabian Ruiz, umusumari wa nyuma watewe na Dani Olmo k’umunota 83 w’umukino k’Umupira yahawe na Mikel Oyarzabal.

Mu mukino wari wabanje , ikipe y’Igihugu y’Ubwongereza yatsinze ikipe y’Igihugu ya Solvakia ibitego 2-1.

Iyikipe ya Espagne mu mikino ya 1/4 Izabura n’Ikipe y’Igihugu y’Ubudage n’Umukino uzaba kuya 05Kamena 2024 sakumi n’Ebyiri z’Umugoroba.

Previous Story

Abakoresha Facebook muri Nigeria bahawe uburyo bwo kwiyinjirizaho amafaranga

Next Story

Ibimenyetso 10 byingenzi bizakwereka ko uri mu nzira yo kurwara Diyabete

Latest from Imikino

Go toTop