Advertising

Rumaga yahurije Ismael Mwanafunzi , Clapton Kibonge na Papa Sava mu gisigo yise ‘GATANYA’ -VIDEO

21/06/2024 14:41

Rumaga Umusizi umaze kubaka izina mu Ruhando Nyarwanda yifashishije abarimo Mwanafunzi , Clapton Kibonke na Papa Sava bakorana Igisigo cyitwa ‘Gatanya’.

Ni Igisigo bavuze ko ari igice cya Mbere na cyane ko kirangira mu buryo budatanga Umwanzuro w’Ikirego cya Gatanya hagati ya Ismael Mwafunzi na Dusenge Clenie uba agaragaza ko atifuza gukomeza kubana n’umugabo we ngo umufata nabi ntamenye agaciro ke nk’umugore basezeranye kubana akaramata.

Muri iki gisigo Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, uba ari muri rubanda ruteze amatwi iby’urwo rubanza, avugira mu ijwi rirangurura ashimangira ko uyu mugore ashobora kuba agamije gutwara ibye ngo na cyane ko adashobotse biturutse mu kudashyira umutima hamwe ngo yubake urugo.

Iki kigiso kiri kuri Album ye yise ‘ERA’ iriho abandi bahanzi batandukanye barimo; Kenny Sol, Kivumbi King, Bill Ruzima na Iriza JD.

Rumaga avuga ko uburyo abantu bakiriye Album ye ya mbere aribyo byatumye ashyiramo imbaraga akifuza no gukora iya kabiri.

Yagize ati:”Iya mbere bayakiriye neza, numva ni inshingano zanjye gukora nindi kandi nka nyirayo nabarahira nkabizeza ko iyi ariyo nziza kurusha iya mbere”.

Rumaga avuga ko Album ye ya mbere yamufashije kuzamura izina nk’Umusizi wa Mbere wari ubashije gukora umuzingo w’Ibisigo akawushyira ku isoko ndetse umugira umusizi wa Mbere mu mateka wari ukoze igitaramo cyo kumurika ibisigo mu Mateka y’u Rwanda.

“Igiti kimwe ntabwo kigira ishyamba , ndi kugerageza guhuriza abasizi banyuranye kuri Album yanjye kuri Album yanjye, mu rwego rwo kugaragaza impano zabo.Mu Rwanda ntabwo umubare wacu ari mwinshi kandi usanga ari ubuhanzi bukenerwa bya buri munsi”.

 

Junior wize Uburezi ndetse akabikora, yaherukaga gushyira hanze igisigo yise ‘Rudahinyuka’ yakoranye na Bahali Ruth usanzwe ari umusizi akaba yaranahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022.

Previous Story

Tonasha Donna yavuze impamvu yaraje Abanyarwanda rwa ntambi

Next Story

APR FC yasinyishije umutoza mushya

Latest from Imyidagaduro

Go toTop