Advertising

Nyabihu: Ubuzima bwa Bikorimana Innocent wahoze mu mashyamba ya Congo

20/06/2024 09:35

Umugabo witwa Bikorimana Innocent ni umuturage wo mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba gusa yahoze muri FDLR yisanzemo nyuma y’aho FPR Inkotanyi ifatiye ubutegetsi nawe agahungira muri Congo kuko yari mu ngabo zatsinzwe.Uyu mugabo avuga ko kugeza afite byinshi amaze kugera ho nyuma yo gutahuka.

Mu kiganiro twagiranye uyu mubyeyi w’abana bane (4) n’umugore yagaragaje ko yabaye umusirikare mu myaka yo mu 1992 no mu 1993,  batsinzwe urugamba barwanagamo na FPR Inkotanyi yabohoye Igihugu nawe ahungira muri Congo.

Yagize ati:”Njyewe njya guhunga narindi umusirikare mbere y’intambara yo mu 1992 no mu 1993 ariko muri uko kuba Umusikare , iyi Leta iriho ubu , yarwanaga niyo twakoreraga, iyo twakoreraga iratsindwa.Tumaze gutsindwa tujya muri Congo.

“Ubwo bamwe twaje gutekereza , tureba imikorere y’abo twahunganye nabo , nta gikorwa kizima bageraho , ntacyo batumarira uretse kuduteranya n’abo twasize muri iki gihugu kandi twarasizemo imiryango, noneho buri wese ati ni ikihe cyemezo nafata.Ni uko nanjye naje ariko bigoye”.

Bikorimana yemeza ko ubu abayeho neza ugereranyije n’uko yari abayeho mu mashyamba. Ati:”Naje mu Rwanda nta kintu mfite, njya mu ngando hariya i Mutobo, batwigisha uko abantu babana , ariko natwe twarabibonaga kuko wabonaga ibintu by’amajyambere, ukabona ibintu byarahindutse cyane.

“Naratemberaga nagera muri Kigali nkabona harahindutse, nareba abaturage bose nkabona bafite amazu meza, ni amabati abandi barubakiwe, ubundi nkibaza ngo za nyakatsi zabaga aha zagiyehe. Bati ni Leta yatwubakiye neza ndetse ukabona iterambere, imihanda, amashuri abana bari kwiga n’ibindi”.

Yakomeje agira ati:”Ubu n’abana banjye bari kwiga,babiri muri bo bararangiza uyu mwaka”.

Bikorimana usigaye akora mu kigo gicunga umutekano, ngo we n’umuryango we ntacyo babaye.Ati:”Njye mbana n’umugore n’abana banjye.Nkora akazi ko gucunga umutekano kandi mu masaha make araza ku mugoroba nda kajyamo dore n’ubu umugore wanjye yagiye mu kazi , urebye tubayeho neza”.

Ku ruhande rwe ngo uretse ibyo yishimira, Bikorimana Innocent avuga ko gahunda afite ari ukurihira abana amashuri bose barangiza agatangira gukomeza gushaka uko yatera imbere yubaka inzu ye akava mu ikode n’ibindi.

Ati:”Aho nagereye mu gihugu ,ubu abana banjye bamwe bagiye kurangiza kandi ninjye wabigishije bivuye mu mafaranga nkura mu kazi kanjye.Rero ndateganya ko abana nibarangiza kwiga nzakomeza gukora nkatera imbere kuko mfite ubuzima kandi nkaba nzi gukora turi no mu gihugu gifite umutekano aho umuntu atembera uko ashatse n’aho ashakiye nta kibazo afite”.

Uyu mubyeyi yemeza ko u Rwanda ari amahirwe y’Abanyarwanda , agaragaza ko akiri mu mashyamba yari yaracitswe n’ubuzima kuko ngo abandi bari baramusize.

Previous Story

Nyabihu: Barasaba ko Ivomero rya Kanyampereri ryubakirwa

Next Story

Sankara yahamije ko Yanga ari we watumye areka inzoga

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop