Advertising

Rihanna yatangaje ibidasanzwe kuri Album ye

13/06/2024 12:58

Umunyamafaranga akaba umuhanzikazi ukomeye muri muzika ya Amerika , Mogul Rihanna, yahamije ko agiye kongera gusubira muri Studio nyuma y’imyaka igera ku 8 ashyize hanze umuzingo we uheruka.

Rihanna yamamaye cyane hagati y’umwaka wa 2005 na 2012 , biba akarusho muri 2016 ubwo yashyiraga hanze Album yise ‘Anti’.Iyi ni Album yahugije abafana be cyane kubera uburyo yari ifite indirimbo nziza.

Rihanna yaherukaga kumvikana ku bafana be muri 2017 mu ndirimbo zirimo ‘loyalty’ yafatanyije n’abarimo Kendrick Lamar na Wild Thoughts yafatanyije na DJ Khaled n’izindi zirimo ‘Lift Me Up’ yakoreshejwe muri Blank Panther ikaba ‘Nominated’ muri Osac Awards.

Rihanna yagiye atangaza kenshi ko agiye gushyira hanze Album ariko bikarangira abafana bihanaguye.Ibi yabibakoze mu bitaramo byo mu mikino ya Super Bowl aho yaririmbye mu gice cya Kabiri , nabwo agatangaza ko agiye gushyira hanze Album ariko amaso agahera mu kirere.

Uyu muhanzikazi yagiye agaragaza cyane ko yihebeye ubucuruzi bw’ibirungo by’ubwiza ku buryo budasanzwe dore ko aherutse gushyira hanze icyo yise Fenty Skin , iri muri Fenty Beauty yafunguye muri 2017.

Ubu bucuruzi bwamuhaye amafaranga atari make, kuko kugeza ubu Rihanna abarirwa hagati ya Biliyoni 2.4 y’amadorari byanatumye urubuga rwa Forbes rumugira umugore wa 23 ukize cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2024.

Abafana be bakomeje kujya bagaragaza ko batewe ubwoba n’uko gushyira hanze Kompanyi z’ubucuruzi za hato na hato bishobora kuzamutuma bamubura muri muzika cyakora nawe yagaragaje ko bidatinze arabaha Album nshya.

Previous Story

Kwizera Jojea yageze mu Rwanda agira icyo atangaza

Next Story

“Umugabo wanjye yatumye ntinya abagabo bose” ! Umuramyi Justina Syokau

Latest from Imyidagaduro

Go toTop