Tariki 25 Gicurasi aba ari umunsi wahariwe Umupira w’amaguru nk’uko byemejwe na ‘United Nation’ uyu mwaka bikaba bigiye kuba ku nshuro ya mbere.
Uyu munsi, ku nshuro ya mbere, Isi irizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe umupira w’amaguru [ World Football Day ]. ONU/UN ivuga ko iyi ari “Siporo ifite umwanya wihariye ku isi”.
Mu Rwanda, mu myaka irenga 30 ishize umunyamakuru yacuriye izina football, ayita ‘ruhago’ izina rirafata, mu Burundi bamwe kuyita ‘akabumbu’.
Umwanzuro wo kwizihiza uyu munsi wafashwe na ONU tariki 07 Gicurasi 2024, ivuga ko “uretse kwidagadura” umupira w’amaguru ari “ururimi rw’Isi ruvugwa n’abantu b’imyaka yose” kandi rwambukiranya imipaka y’ibihugu, imico n’imibereho itandukanye.
ONU ivuga ko football ishobora gukura imbibi hagati y’abantu mu gihe yabahuje, ikaba yarema “kumvikana, koroherana, kubahana, no gufatanya”.
Iyi tariki ya 25 Gicurasi(5) yafashwe na ONU mu kwibuka irushanwa rya mbere ry’umupira w’amaguru ryahuje ibihugu byo mu bice byose by’Isi, ryabaye tariki 25 Gicurasi 1924, hari mu mikino Olempike yabereye i Paris mu Bufaransa, uyu munsi hashize imyaka 100.
Umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino yashimiye UN cyane ku bwo gushyiraho ‘World Football Day’
Ese wowe waba ujya uconga ruhago?
Ni hehe wayikiniye bwa mbere?
Ubu uyikinira hehe?