Byagenda gute uhuye n’umuntu wavutse muri 75,000. Nk’uko byatangajwe abahanga muri Siyanse baremaremye umugore wo mu myaka yo mu 75,00 bagaragaza uko ashobora kuba yarasaga akiriho.
Aba bahanga bashingiye ku gahanga kavumbuwe mu buvumo ariko ngo agahanga kako karoroshye ndetse karapondekaye ku buryo yari ameze nka biscuit itose.Abo bashakashatsi babaje kwegeranya no gukomeza utwo duce tw’agahanga mbere mbere yo kugasubiranya.
Nyuma y’ibyo inzobere mu buhanga bwo kugerageza guha ishusho ibyariho kera zikora ishusho ya 3D y’uko uwo muntu yaba yarasaga.Uburyo ibi byakozwe bikubiye mu nkuru mbara nkuru ya BBC Studios yitwa ‘Secret of Neanderthals’.Iyi nkuru ivuga ku bizwi by’ihinduka ry’abo ba byara ba muntu uriho ubu ariko bazimye kuva mu myaka 400 ishize.
Inzobere muri Siyansi yitwa Palaeoanthropology, witwa Dr Emma Pomeroy, agamije kumva impinduka za mbere z’imiterere y’umubiri w’abantu w’ubu.Uyu mugore ukora kuri Kaminuza ya Cambridge ari mu bayoboye ubu bushakashatsi.
Yagize ati:”Ubundi ni ibintu biteye amatsiko cyane ndetse ni ishema rikomeye kubasha kwiga ku bisigazwa by’umuntu uwo ari we wese , ariko by’umwihariko udasanzwe nk’uriya mugore”.Ibisigazwa by’uwo mugore byakozwemo 3D Model byabonetse mu buvumo bwa Shanidar.Ni abantu bazwiho kubaho mu myaka ya 1950 , havumbuwe ibisigazwa 10 by’abana , abagabo n’abagore b’aba-Neandernthals.
Inkuru irambuye wayisanga kuri BBC Gahuza.