Clarisse Karasira yifatanyije n’umugabo we amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.
Umwe mu bahanzikazi bakomeye muri muzika Nyarwanda, waciye mu bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda mbere yo gukabya inzozi ze zo kwerekeza muri Amereka atwawe n’umugabo we , yamuteye imitoma nk’uko asanzwe abigenza.
Clarisse Karasira , ni umugore udahwema kwereka abamukikije by’umwihariko ku mbuga Nkoranyambaga ze ko yahiriwe agashaka neza.Karasira , yongeye gutera umugabo we imitoma amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko anyuze kuri Instagram aho yagize ati:”Ndagukunda cyane ubuziraherezo, uri umugisha wanjye waturutse mu ijuru.Uzahora iteka uri urukundo rwanjye”.
Slyvain umugabo wa Clarisse Karasira akibona ubu butumwa yagize ati:”Uri icyitegererezo cy’urukundo.Kwizihiza isabukuru yanjye y’amavuko ngufite iruhande rwanjye ni igitangaza ntateze kumenyera.Wakoze kunyizihiza mu buryo nishimiye.Ndagukunda rukundo rwanjye”.