Advertising

Umukobwa waryamanye n’abasore babiri akayoborwa uwamuteye inda, bose yabatumiye mu birori bya Baby Shower barishimana

20/02/2024 23:07

Amashusho y’umukobwa wananiwe kumenya umusore wamuteye inda muri babiri baryamanye, yabuze amahitamo bose arabatumira ubwo yari yateguye igitaramo cyo kwitegura umwana we wendaga kuvuka, barabyinana barasangira barishimana.

 

Muri aya mashush yanyujijwe kuri Tiktok, uyu mukobwa yagaragaye avugana n’aba basore asa n’ubinginga ariko nanone bigaragara ko yishimiye ukuganira nabo ku ruhande rumwe.Uyu mukobwa yasize aba basore mu rujijo nyuma yo kubatumira akishimana nabo ku mwana we wendaga kuvuka.

 

N’ubwo amazina n’indi myirondoro by’uyu mukobwa cyangwa abasore bitigeze bishyirwa hanze, gusa byagaragajwe ko nyamukobwa yananiwe gusobanura Ise w’umwana kuva yamenya ko atwite ,bikamubera urujijo agahitamo kubasaranganya umwana we ngo na cyane ko bose baryamanye mu gihe kimwe.

 

Bamwe mu babonye aya mashusho bashimiye umukobwa cyane ku butware yagaragaje bwo kwerekana ko ataryamanye n’umwe ngo ariwe amushinja, ahubwo agahitamo kubabwiza ukuri bakabaho baziko hagati yabo ntawe uzi neza Se w’umwana.

Aba basore bagiriwe inama yo gupimisha DNA kugira ngo hamenyekane Se wanyawe w’umwana kugira ngo birinde ikigare.

Previous Story

Mbega igihombo ! Abageni bateguye ubukwe buhenze habura n’umwe ubutaha

Next Story

“Muzabibonesha amaso yanyu mu izina rya Yesu”,Yago yavuze ko uyu mwaka ugiye kurangwa n’indirimbo ze shya.

Latest from HANZE

Go toTop