Abasirikare babiri ba Afurika y’Epfo bari mu butumwa bwa SADC bapfiriye mu Burasirazuba bwa Congo abandi batatu barakomereka.Itangazo ry’Igisirikare cya Afurika y’Epfo [SANDF] rivuga ko byabaye ku wa 14 Gashyantare 2024.SANDF ivuga ko abapfuye n’abakomeretse bazize igisasu cyatewe mu Birindiro by’ingabo za Afurika y’Epfo biri hafi ya Goma.
Abakomeretse bahise bajyanwa kuvurirwa mu Bitaro byo mu Mujyi wa Goma.Iryo tangazo ntabwo risobanura uwateye icyo gisasu mu birindiro byacyo gusa ngo iperereza ryimbitse rirakomeje.Nibwo bwa mbere Leta ya Afurika y’Epfo yemeje ko yatakarije abasirikare muri iriya Ntambara kuko ari kimwe mu bihugu 3 byo mu muryango wa SADC byoherejwe ingabo muri DRC zo gufasha FARDC ku rwana na M23.
Abasirikare bayo bageze muri Congo tariki 15 Gashyantare 2024 bazavayo tariki 15 Gashyantare 2025 bivuze ko ari umwaka bazamara muri iki gihugu.Tariki 12 Gashyantare iki gihugu nanone cyemeje ko abasirikare bagera ku 2900 baherezwa muri Congo gukomeza gufasha Leta kwikiza M23.
Mu gihe cy’umwaka aba basirikare ba Afurika y’Epfo bazamara muri Congo bazakoresha amafaranga angana na Miliyari 135 RWF.
UMUSEKE