Sébastian Haller wari umaze igihe apimwe Kanseri ya Prostate ndetse akaza no kujya mu Bitaro , yashimangiye ko yayikize ahesha Cote D’Ivoire igikombe cya Afurika 2023.Gutwara igikombe cya Afurika cy’Ibihugu kuri Cote D’Ivoire zari inzozi zisa n’izidashoboka bitewe n’uburyo yahuye n’ibibazo mu itangira ryacyo, icyakora ikipe ikiyunga kubafaba bari bamaze kurakara.
Nyuma yo kumara igihe kingana n’imyaka 2 ababara cyane , Sébastian Haller, yongeye kwishima kubera intsinzi yahesheje ikipe ye dore ko mbere y’aho ubwo yari kuri Television ari gukora ikiganiro yafashwe n’ikiniga bigatuma ahagarika ikiganiro kitarangiye.Nyuma y’amezi 6 akize Kanseri ya Prostate, Sébastian Haller nibwo yari yongeye gutsinda irushanwa rikomeye mu buzima bwe.Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Alassane Outtara mu Mujyi wa Abija muri Cote D’Ivoire.
Sébastian Haller yagize ati:” Twagize inzozi z’iki gihe inshuro nyinshi cyane.Twari twizeye kugera kuri aka kanya , kandi nanone ntabwo umukino wari woroshye.Ibi byishimo turimo kubona ubu, Ibirimo kuba mu gihugu nabo barabikwiye.Rwose nizeye ko bizaba ingirakamaro ku bantu benshi”.
Iki gitego yagitsinze nyuma y’iminsi ine atsinze ikindi gitego cyatumye ikipe ye ijya kuri Finale nyuma yo gutsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.Kolo Touré umwe mu bakinnyi bakomeye bakiniye Cote D’Ivoire, Arsenal, Manchester City n’izindi yavuze ko yishimiye Sebastian cyane.