Perezida w’u Rwanda H.E Paul Kagame yakiriye Perezida wa Guinée Lt Gen Mamadi Doubouya watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu [ 3 ] i Kigali.Uyu mukuru w’Igihugu cya Guiné ari mu Rwanda mu rugendo rwo gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ku kibuga cy’indege cya Kigali yakiriwe na H.E Paul Kagame ubwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’Ibihugu haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi.Mamadi Doubouya ari kumwe n’umugore, Laurine Darboux – Doubouya. Ibiro by’umukuru w’Igihugu muri Guinéa byatangaje ko ari uruzinduko rw’ingenzi cyane yahemo i Kigali.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko abayobozi bombi bazaganira kubufatanye hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko ibijyanye n’ubukungu na Demokarasi.Ibiganiro kandi bizibanda kubijyanye no guteza imbere ishoramari, amahoro mwana n’uburumbuke.
Doubouya asuye u Rwanda nyuma yaho yakiriye H.E Paul Kagame i Conakry tariki ya 17 – 18 Mata 2023 baganira kukurushaho gukorana munzego z’ubukungu, umutekano, ubuhinzi , ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco.