Nshaka kurongora umukobwa wa Bebe Cool ! Umusore yarahiriye kwegukana umukobwa w’icyamamare

13/01/2024 17:29

Umusore uri kuzamuka neza mu muziki wa Uganda witwa Vyroota yatangaje ko mubyo yifuza mu buzima bwe harimo no kurongora umukobwa wa Bebe Cool witwa Beata.

Ubusanzwe uyu musore Vyroota aherutse kugaragara ku rutonde rwa Bebe Cool, rw’abahabzi bakoze cyane muri 2023, nibwo uyu musore yavuze ko uyu mugabo uri mu batunze agatubutse yakuye mu muziki akwiye kumuhemba imodoka cyangwa akamuha umukobwa we nk’ishimwe ryo gukora cyane.

 

Uyu musore wakoze indirimbo yitwa Risk yabaye kimenya Bose mu gihugu cya Uganda, yavuze ko yagira uruhare runini mu guteza imbere umuziki w’umukobwa wa Bebe Cool aramutse amwemereye uyu mukobwa we.

Mu magambo ye yagize ati: “Nshaka ko Uncle Bebe Cool ampemba imodoka cyangwa akampa umukobwa we Beata. Namukunze kuva cyera.Nabonye nawe ashaka kujya mu muziki namwereka inzira ndetse najya mwandikira indirimbo.”

 

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na BBC Terefayina Interview.Icyakora abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kwikoma uyu musore bavuga ko umukobwa akwiye guhitamo Umusore ashaka bityo ko adakwiye kujya gusaba se w’umukobwa ngo amuhe umukobwa we.

Source: howwe.biz

Previous Story

Ghana: Imihango yahitanye umukobwa

Next Story

Undi muhanzi w’icyamamare asezeye umuziki

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop