Papa Cyangwe yandagaje Bruce Melodie na Then Ben 

21/12/2023 21:13

Umuhanzi King Lewis wamamaye nka Papa cyangwe yashize hanze amabanga ya Bruce Melodie ndetse na The Ben aho yavuze ko The Ben yahaye umugore we Uwicyeza Pamela imodoka ya Pirate naho Bruce Melodie we ngo yahaye umugore we Catherine imodoka ya Coach Gael.

Umuraperi uri mu bakunzwe hano mu Rwanda Papa cyangwe yashize ku karubanda abahanzi babiri bakunzwe n’abatari bacye hano mu Rwanda aribo Bruce Melodie ndetse na The Ben basanzwe bari ku isonga muri muzika nyarwanda.

 

Uyu musore King Lewis wamamaye cyane muri muzika nyarwanda nka Papa cyangwe, yavuze ko imodoka Umuhanzi the Ben aherutse guha umugore we Uwicyeza Pamella Ari pirate.

 

Ni nako Kandi yavuze ko imodoka Umuhanzi Bruce Melodie aherutse guha umugore we Ari iya sebuja Coach Gael. Ibyo byose uyu musore yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Ddumba ku rukuta rwe rwa Instagram bari live.

Nibwo uyu muhanzi Papa cyangwe yashize hanze amabanga ya Bruce Melodie ndetse na The Ben. Icyakora abantu benshi ntibabyumva kimwe n’uyu muhanzi Papa cyangwe kuko ngo bivugwa ko Ari ugutwika.

 

Ni mu minsi micye ishize Kandi uyu musore Papa cyangwe aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yakoranye na Kivumbi yitwa “mubusaza” bikaba biri kuvugwa ko yatangaje ibyo mu buryo bwo gutwikira indirimbo ye.

Source: Yegob

Previous Story

“Umukobwa w’umuherwe wakunze umuhanzi umuca inyuma” Inkuru y’agahinda igaragara muri Film “Bad Fame” igice cya 3!.

Next Story

Umunyamakuru Yago yatangaje byinshi ku gitaramo cye

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop