Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Ni Forever’, abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko views zaguzwe nabi.
Mu masaha make akimara gushyira hanze amashusho y’indirimbo Ni Forever, hatangiye kumvikana amakuru n’amafoto ya Views, likes na Comment ( Ubutumwa) , byari kuri iyi ndirimbo.
Nk’uko byashyizwe hanze na The Cat umaze kumenyekana kumbuga nkoranyambaga, mu minota 7 gusa indirimbo imaze kujya hanze , yari ufite views 328 , likes 1.8k ( Igihumbi magana inane), na comment 346.
Ibi bigaragaza ko habayeho kugura views zikagurwa nabi nk’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga babitangaje bemeza ko umubare w’abarebye amashusho ugomba kugendana n’abayikunze ndetse n’ibitekerezo byatanzweho.
Kuri X uwitwa Sir. Ntimukanyibazeho yagize ati:” Ngo bari kuzigura nabi ariko ? Nonesi ninde ubizi neza ngo ajye kubafasha ? Anyway iyi ndirimbo ni nziza birenze kbsa yujuje ibisabwa byose”.
Ku ifoto uyu yashyize kuri ubu butumwa, byerekanaga ko mu isaha imwe (1hour) yari ifite views 6.6k na likes ibihumbi 13, na Comments Igihumbi 1.5 nabyo byatumye benshi bibaza uburyo Likes zasumbye Views nyamara umuntu akunda icyo yarebye.
NGO BARI KUZIGURA NABI ARIKO???? NONESI NINDE UBIZI NEZA NGO AJYE KUBAFASHA??😂😂😂😂
ANYWAY IYI NDIRIMBO NI NZIZA BIRENZE KBSA YUJUJE IBISABWA BYOSE❤️❤️❤️🔥🔥🔥 pic.twitter.com/trX3Hs3DmY
— Blesslink1〽️𝕏🇷🇼 (@bless_link) December 16, 2023
Iyi ndirimbo irarara yujuje 1M 😊♥️
Nizere ko ntawuhakana ikindi views nazo ziri real ahubwo song ni hit 🔥🔥🔥 pic.twitter.com/vpMJEC0rPe
— Ashwi da🇷🇼 (@ashwi_da) December 17, 2023