Brian Chira wamamaye kuri Tok yatangaje uko byagenze kugira ngo yandure agakoko gatera SIDA.
Uyu musore yagize ati:” Uko nanduye Sida ni amateka rwose birakomeye nanjye ubwanjye simbanumva nabitindaho kuko byaranyangije cyane.Kugira ngo bimbeho natumiwe n’inshuti yanjye bisanzwe ambwira ko tugiye kuryoshya mu isabukuru y’uwo twari tuziranye mu birori byagombaga kubera mu Mujyi wa Mumbasa.
Uyu musore yavuze we yatekereje kuza kare akagera aho byagombaga kubera gusa ngo agahitamo kuba arimo gutembera mbere y’ibirori nyirizina.Yagize ati:” Murabiziko ibitaramo biba nijoro , rero njye nahageze kare biba ngombwa ko mbanza gushaka aho nishimishiriza ndetse ntembera kuko amasaha ntabwo yari aragera.
Naje guhura n’inshuti yanjye rero muri uwo Mujyi irantwara injyana ahari hari n’abandi ariko bwari bwije kandi barikunywa cyane.Mukuhagera nahasanze abandi bagera muri 4 twigana mu by’ukuri byarantunguye cyane.Uwo mwanya bongeje ibyo kurya ndarya , ndanywa turasinda”.
Chira akomeza avuga ko nyuma yo gusindishwa yisanze yafashwe kungufu n’umugabo mugenzi we kuburyo ariwe atekereza wamwanduje nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru k24tv.co.ke.Yakomeje avuga ko yicuza ibyabaye , agira inama abantu kwitinda, kwirinda inshuti bita magara.
Yatangaje ko yaje kujyanwa kwamuganga bakamusangamo agakoko agatangira ingamba arinayo mpamvu agira inama abantu yo kujya bibuka udukingirizo bakirinda abantu bose batitaye kukuba bahuje ibitsina.
Umwanditsi: Patrick Munana
src: k24tv.co.ke