Advertising

Bamenye ko bashakanye nyamara bavukana nyuma y’imyaka 14 yose

04/10/23 9:1 AM

Ibiri kubera kuri uyu mubumbe ni amayobera! Dore nk’uyu muryango utuye muri America wagaragaye muri video ntoya bashyize ku rubuga rw’abo rwa Tik Tok bavuga ko bavumbuye ko burya bavukana nyuma yo kumara imyaka 14 babana na 13 nk’umugore n’umugabo ndetse bafitanye abana babiri.

Nk’uko tubikesha urubuga ‘thecitypulsenews’, uyu muryango uvuga ko wahuye muri 2008 bakaza gushakana muri 2011, bakabona umwana w’abo wa 1 muri 2011, n’aho uwa 2 bakamubyara muri 2015.

Ntibavuga uko baje kuvumbura uburyo bavukana, gusa bavuga ko babimenye neza ko ari mushiki na musaza, mbese bavuye mu nda imwe.

Iyi video bayishyize hanze irarebwa cyane, kandi koko uyu mugabo n’uyu mugore barasa mu bigaragara. Iyi video mu masaha 72 gusa yagize ibinphumbi by’abayikunze(likes) ikaba yari imaze kugira abayivuzeho ibihumbi 7(birindwi).

Abantu ariko bakomeje kwibaza ukuntu aba bombi bakoze ubukwe nta kumenya ko bafitanye isano kurinda bageza kuri iyi myaka 14 yose. Hakibazwa niba ntawo mu muryango wari uhari ngo Abe yabarabura ko bafitanye isano.

Ariko abandi batanze ubutumwa bavuze ko ntacyo babihinduraho bakwiye gukomeza kwibanira. Ndetse hari nuwaje avuga ko na we yaje kwisanga yarashakanye na mubyara we mbese ko atari igitangaza kuba abyumvise.

Source: thecitypulsenews.com

 

Sponsored

Go toTop