Advertising

‘2025 Toyota Starlet Cross’ imodoka nshya ifite ikoranabuhanga ridasanzwe yamurikiwe mu Rwanda

02/04/25 22:1 PM
1 min read

Toyota Rwanda yamuritse imodoka nshya yo mu bwoko bwa ‘2025 Toyota Starlet Cross’ ifiye ikoranabuhanga ridasanzwe yitezweho kizigama Lisanse ndetse ikaba yihuta cyane.

Iyi modoka igaragara mu buryo butandukanye kubera ubwiza bwayo, yamurikiwe mu Rwanda kuri uyu wa 30 Mutarama 2025 mu Mujyi wa Kigali.

Ukuriye Ishami Rishinzwe Gucuruza Ibinyabiziga muri Toyota Rwanda , Manege Alphonse yabwiye itangazamakuru ko iyi modoka izaba izamuka kandi yihuta cyane.

Yagize ati:”Ni imodoka zo mu bwoko bwa Sport Utility Vechiles/SUV ziba zizamuka kandi zihuta”.

Yakomeje avuga ako ari imodoka zifite ifite za Lilter Cylinder  1.4 ikaba ifite imbaraga nyinshi. Yagaragaje ko kugira moteri nto biyifasha kunywa bike, ugereranyije n’ibindi binyabiziga.

Yagaragaje ko bitagorana kubona ibikoresho byayo kandi hakaba hari abatekenisiye bayo ku buryo iyo ipfuye Toyota Rwanda ifite ubushobozi bwo guhita iyikora. Ifite ubugari bwa Metero 1.76, kuva hasi ujya hejuru ikagira 1.55 naho kuva imbere ujya inyuma ikagira 3,99.

Ni imodoka nziza cyane ifite Airbags ifatwa nk’ubwirinzi iri mu myanya y’imbere ndetse no mu myanya y’inyuma.

Kubantu bashaka gusuzuma izi modoka mbere yo kuzigura bahamagara kuri numero 0788314071.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Sponsored

Go toTop