Uyu mwana w’umukobwa yitwa Paisley Marrison Johnson yavukanye ururimi runini ndetse bitangaza abaganga bamwakiriye ku Isi, usibye abaganga gusa ndetse n’ababyeyi b’uyu mwana batangajwe n’uburyo umwana wabo yaje ameze ndetse bagaragaza ko bafite impungenge cyane ku mwana wabo.
Ubwo abaganga bari bari kwita ku mugore ngo abyare, byari byagorana ariko nyuma aza kubyara gusa abaganga bihutiye kureba uko umwana ameze niko gusanga umwana afite ikibazo kuko umwana yavutse afite ururimi runini. Abagabo bihutiye kureba uburyo ururimi rwamera neza kugira ngo unwana abashe guhumeka.
Uyu mugore witwa Madison akaba nyina ubyara uyu mwana, yavuze ko ubwo yamaraga kubyara umwana we atigeze amuterura, yavuze ko yagize ubwoba ndetse agafatwa nikiniga kubera umwana we, icyakora abaganga bahise banwegereza nyina bamuryamisha iruhande rwe kugira ngo umubyeyi abe arikumwe n’umwana we.
Abaganga bavuze ko uyu mwana ariwe mwana babonye ufite ururimi runini kurusha abandi, ndetse ngo Arusha ururimi n’umuntu mukuru. Icyakora ngo inzobere zikomeje kwiga ku rurimi rwuyu mwana mu buryo bwo kureba no kumenya ibyateye uyu mwana kugira ururimi runini cyane.
Uyu mugore yavuze ko yahoraga yibaza icyatumye umwana we avukana ururimi runini yibaza icyo yakoze mu gutwita kwe, ariko ngo burya ntakibi yakoze ahubwo ko burya Imana ariyo yashatse kumuha umwana utandukanye mbese umwana udasanzwe nk’abandi.
Icyakora inzobere zaje kuvumbura ko habahi icyitwa Wiedemann syndrome ituma umwana avukana igice kimwe mu mubiri cyakuze cyane, inzobere zivuga ko Kandi mu bana 13700 bavutse, umwe muri agomba kuvukana icyo kibazo.
Uyu mubyeyi akimara kumenya ikibazo umwana we afite, yatangiye gushakisha uko umwana we yavurwa, nibwo yotabaje inzobere zitangira kubaga ururimi rw’umwana we mu buryo bwo kugabanya ingano yururimo rwe. Uyu mugore avuga ko Kandi umwana we ntajambo yavuga kuber ingano yururimi rwe.
Madison yasoje avuga ko azakomeza gukora uko ashoboye kugira ngo umwana we azabeho ubuzima busanzwe nk’abandi bana.
Source: news.amomama.com