Advertising

Yateguje indirimbo ! King Boy Ngomijana ntiyumva ukuntu abakire basigaye bifotoreza ku mfubyi

23/10/2024 19:48

Umwe mu bahanzi bakomeye bakorera umuziki mu Karere ka Rubavu , King Boy Ngomijana yatangaje ko agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya irimo ubutumwa bugaruka ku batishoboye aho abavugira, kugeza abajije abakire ipamvu bifotoreza ku mfubyi.

Mu kiganiro King Boy Ngomijana yahawe Umunsi.com, yavuze ko agiye gushyira hanze indirimbo yamaze gufatira amashusho ndetse ikazaba ari indirimbo yahuriyemo na Fica Magic nawe umaze kumenyekana muri muzika Nyarwanda by’umwihariko mu Ntara y’Iburengerazuba.Mu magambo ye yagize ati:”Ngiye gushyira hanze indirimbo ariko izaba igaruka cyane ku buzima bw’abantu babamo umunsi ku munsi kandi nkomeje ndasaba abakunzi b’umuziki wanjye kuzareba iyo ndirimbo”.

Yakomeje agira ati:”Ni indirimbo abantu nzi neza ko bazakunda rwose kuko nayanditse nitonze kuko hari icyo nifuzaga gutanga. Iyi ndirimbo, izabwira abantu babayeho mu buzima buciriritse,igaruke ku buzima bw’abantu bakize [Abatunze ibya mirenge] by’umwihariko ba bandi bifotoreza ku mpfubyi”.

King Boy Ngomijana kandi ngo asanga bene abo aribo bakura ubutunzi mu kunyereza imisoro ya Leta, ikaba imwe mu mpamvu yatumye anatekereza kugira icyo ababwira abinyujije mu ndirimbo. Ati:”Muri iyi ndirimbo hari ubutumwa nageneye abakire batamenya ko Leta ikura mu misoro bakayinyereza. Ndasaba kuzayireba mu kimenyera uburyo irondo ryivanze n’ibisambo. Ni indirimbo nziza zirimo ubutumwa bwa buri wese”.

Iyi ndirimbo yise ‘BOSE KU JISHO’, izahokana n’amashusho yayo yamaze gufatwa nk’uko bigaragazwa n’amafoto. ‘Bose ku Jisho’ yafatanyije na Pacifica umwe mu bahanzi bakunze gukorana cyane dore ko hari iyo baherukaga gushyira hanze bari kumwe bise ‘UMUTIGISI’ iri kuri YouTube Channel ya King Boy Ngomijana.

Ubumwe yamenyekanye mu zirimo ; FM , Kumunzani , Kibamba, Ahazaza, Turi umwe n’izindi. Ni umuhanzi kandi utanga icyizere muri muzika Nyarwanda by’umwihariko mu ndirimbo ziganzamo ubutumwa buba bugamije guhwitura abantu batandukira ubundi , akagaragaza ubudahangarwa bwe muri muzika nyarwanda by’umwihariko muri Rap.

Fica Magic bafatanyije indirimbo.
King Boy Ngomijana witeguye guhanura abakire

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Perezida Kagame yizihirije isabukuru y’amavuko muri Samoa

Latest from Imyidagaduro

Go toTop