Advertising

Nzovu mu muhango wo gushyingura Dorimbogo

Yari yarabimusezeranyije ! Agahinda ka Nzovu kuri Dorimbogo wagiye atamuhuje n’umugore batandukanye

30/07/2024 10:34

Ubwo bashyinguraga Nsengiyumva Valantine [Dorimbogo], umukinnyi wa Filime Nzovu, yahawe umwanya kugira ngo agire ijmbo rya nyuma avuga nk’umwe mu babanye na Nyakwigendera cyane mu myidagaduro , agaragaza ko mu bi muteye agahinda harimo n’uko apfuye atamuhuje n’umugore we [Mama Sandrine] kandi yari yarabimusezeranyije.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 29 Nyakanga 2024, aho Dorimbogo yashyinguwe mu cyubahiro kandi neza nk’uko yari yabyifuje mbere yo kuva mu mu biri.

Buri wese wabanye na Vava mu buryo bumwe cyangwa ubundi yagaragaje ko agize igihombo mu buzima bwe , umuryango we ushimira abagize uruhare mu ku mushyingura.

Ubwo Nzovu yahabwaga ijambo imbere y’inshuti n’umuryango ba nyakwigendera yagize ati:”Dorimbogo ntabwo apfuye arasinziriye kandi ni icyamamare ntabwo tuzigera tumwibagirwa kuko ku mbuga Nkoranyambaga zitandukanye arahari.

“Noneho ariko, Vava yitabye Imana , ni wa muntu washakaga kuza mpuza n’umugore wanjye Mama Sandrine.Yari yarambwiye ko azampuza nawe hanyuma , ba  Kanyombya bakagira ishyari bati ariko se ko turi abasaza bakuru ubera ufata Vava w’umwana akaba ari we uhitamo ko yaguhuza n’umugore wawe? [Yatebyaga].Nababaye , Imana imuhe iruhuko ridashira ubu arasinziriye ntabwo yapfuye”

Nzovu , yagize agahinda gakomeye by’umwihariko kubyo kubura Vava bakoranye ibiganiro byinshi nk’uko yabivuze.

Vava yagize uruhare rukomeye mu myidagaduro Nyarwanda by’umwihariko mu buhanzi bwe.Yakoze indirimbo zirimo ‘Dore Imbogo’ itaka ubwiza nyaburanga.

Nzovu na Vava , bakunze kugaragara bakinana mu biganiro byagiye bitambuka kuri YouTube Channel ya Man Ibra [X Large Tv], bari kumwe na Kanyombya n’abandi ba nyarwenya batandukanye.

Vava ntabwo azibagirana kuko assize ibihangano bitandukanye , ndetse n’ibiganiro yakoze akiriho bikaba bikiri ku mbuga Nkoranyambaga.

Mu biganiro bitandukanye, umuryango we, wagiye ugaragaza ko ubabajwe no kuba ubuze umwe mu nkingi ya mwamba mu muryango wabo.Yafashije umuryango we gusanura inzu yari yatwawe n’inkangu ndetse agura amatungo arimo ; Ihene n’inka byose byarebererwaga na nyina.

Nzovu mu muhango wo gushyingura Dorimbogo
Previous Story

Menya ibihugu 7 byinjiza amafaranga menshi mu bucyerarugendo kurusha ibindi

Next Story

Umusore w’imyaka 19 yafashwe yibye ukaristiya ngo ayijyane kuyirira mu rugo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop