Yanguriye ifi turaryamana none yanteye inda yanga kurera umwana ! Agahinda k’umukobwa w’imyaka 17 wafatiranwe n’umugabo ukuze

24/12/2023 17:14

Hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kuvugishwa n’inkuru y’uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 17 wo mu gihugu cya Ghana watewe inda n’umugabo ukuze ariko akaba yaranze kumufasha kurera umwana.

 

 

Nk’uko uyu mukobwa wamaze kubyara abivuga, avuga ko uwo mugabo yamushukishije ifi maze bikarangira amufatiranye bakaryamana.

 

 

Ubwo uyu mukobwa yaganiriga na radio yitwa SOMPA FM ikorera mu gihugu cya Ghana, uyu mukobwa yavuze ko yahuye n’uwo mugabo ubwo yashakaga telephone yo guhamagara nyina. Uwo mugabo ngo yamutije telephone ndetse nyuma baza kuba inshuti.

 

 

Nyuma y’ibyumweru bibiri bamenyanye, wa mugabo yaje gusaba umukobwa ko yamusura ndebe n’umukobwa aza kubyemere ajya gusura uwo mugabo. Akihagera umugabo yahise amutuma kujya kugura ifi zo kurya umukobwa ahita ajya kuzizana.

 

 

Barangije kuzirya ngo uwo mugabo yabwiye umukobwa ko nta mugore afite ndetse ko ashaka umukobwa baba bateretana. Nibwo yasabye umukobwa ko baryamana maze birangira uyu mukobwa asamye inda afatiranwe nuwo mugabo ndetse ubu akaba yarabyaye.

 

Uyu mukobwa akomeje gutakamba avuga ko uyu mugabo yanze kumufasha kurera umwana ndetse ko bimukomereye kubona uko yita ku mwana.

 

 

 

 

Source: ghpage

Advertising

Previous Story

Ese kuki Green P atagaragaye mu bukwe bw’umuvandimwe we The Ben ?

Next Story

Dore inkundo ukwiye kwirinda mu buzima bwawe ndetse ukazigendera kure

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop