Photo/Kigali Today

Ushobora guhuma burundu mu gihe utakoreshsje imiti yo mu maso wandikiwe na muganga

23/05/2024 16:49

Inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’amaso zivuga ko abantu bashyira imiti mu maso batandikiwe na muganga haba hari ibyago byinshi byo guhuma.

Umuyobozi wa serivisi ivura amaso mu bitaro  bya Kabgayi, Dr.Tuyisabe Theophile ,avuga ko  gufata imiti yose ibonetse ukayishyira mu maso utayandikiwe bigira ingaruka kandi  bishobora no kumutera uburwayi bukomeye harimo  no guhuma amaso ntazongere kureba.

Yagize ati: “Icyambere cyo ntabwo abazi icyo yivura icya kabiri ntaba azi ingano y’umuti ashyiramo ndetse ntaba azi igihe  azawukoresha bi byia ko umuntu akoresha umuti yandikiwe na muganga”.

Dr Tuyisabe atanga urugero rw’umuti  ushobora gushyira mu maso ukayangiriza kuko uri kuwukoresha aba atazi ingaruka zawo.

Ati”Umuti nka Maxedrol, Frucon n’indi miti yose yagenewe gushyirwa mu maso iravura ariko si byiza ko umuntu  yayikoresha atayandikiwe na muganga “. Dr Tuyisabe avugako imiti myinshi ishyirwa mu maso igira ingaruka iyo ikoreshejwe igihe kinini ishobora gutuma umuvuduko w’amazi yo mu maso wiyongera bityo bikaba byatera umuntu kutareba neza.

Ati” Ujya ubona abantu bashyira mu maso umuti wa Visine bashaka ko amaso yabo aba umweru burya baba barimo bangiza ijisho kuko gutukura kw’amaso  bituruka ku mikorere y’imitsi irimo amaraso bigatuma ubireba abona bisa nk’umutuka iyo rero ushyizemo uyu muti ugabanya ingano y’amaraso yarimo atembera mu ijisho amaraso yarimo yinjira muri iryo jisho akaba make kuri urwo ruhande bigatuma ubona iryo jisho ryabaye umweru”.

Uko aya maraso agenda aba make mu ijisho bishobora guteza ibibazo by’uko ibice bigize ijisho bishobora kwangirika kuko amaraso aba atahagera neza.

Dr Tuyisab atanga inama ku bantu bose ko badakwiye gukoresha umuti uwariwe wose batandikiwe na muganga n’ubwo waba utari uwo maso.

Uburyo bwo kubungabunga amaso Dr Tuyisabe avuga k ku myaka 35bumuntu aba agomba kwisuzumisha amaso, igihe yumva amaso atameze neza akajya kwa muganga ndetse akirinda gushyiramo imiti batamwandikiye kandi akibuka kurya indyo yuzuye.

_________________________________________Photo/Kigali Today

Advertising

Previous Story

USA:Umwiraburabura wa mbere yagiye mu isanzure nyuma y’imyaka 60 abyitoza

Next Story

MUSANZE: Umugabo w’umucuruzi yafatanywe magendu

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop