Advertising

Usher Raymond yahawe igihembo cy’umuhanzi w’ibihe byose agaruka kuri Se wamwanze akiri muto

01/07/2024 09:28

Umuhanzi mu njyana ya R&B , Usher yahawe ighembo cy’ibihe byose muri muzika, yishimira imyaka 30 amaze akora umuziki.Mu birori bya BET Awards 2024, Usher Raymond yashimiwe nka ‘Father of the year’ anavuga ko gutabwa na se byatumye yiga kurera neza abana be.

Mu birori byabaye kuri uyu wa 30 Kamena 2024, Usher w’imyaka 45 y’amavuko yakiriye igihembo cy’ibihe byose ashimira ibihe bidasanzwe yagize muri muzika ye mu gihe ayimazemo ari n’umubyeyi w’abana be.

Ni mu birori bizwi nka ‘Culture’s Biggest Night’, byatangiyemo n’ibihembo bya BET Awards muri Leta zunze ubumwe za Amerika.Muri ibi bitaramo Usher yaboneyeho kwifatanya n’abandi bahanzi aririmba indirimbo yise ‘You don’t have to call Me’ imaze imyaka irenga 14 kuko yamamaye cyane muri 2001.

Hakomejwe kurebwa ku bihe byiza byaranze Usher hashingirwa na none ku ndirimbo zirimo ‘You Make Me Wanna’ nayo imaze imyaka 14 isohotse, There Goes my Baby , imaze imyaka 13 isohotse, Super Star, Good Kisser, Nice and Slow , Bad Girl na Year imaze imyaka 9 isohotse, ikaba irino mu ndirimbo za Usher zamamaye cyane.

Umuhanzi witwa Summer Walker , yaririmbye zimwe mu ndirimbo yakoranye na Usher na 21 Savage  zirimo na Good Good , imaze igihe gito igihe hanze, kuko itari yuzuza umwaka ikaba yarashyizwe muri ibi bihembo nk’indirimbo nziza yahuriwemo n’abahanzi barenze umwe ‘Best Collaboration and Best Video’.

Usher yageze ku rubyiniro agiye gufata igihembo cye yashyikirijwe n’abarimo ; Kenneth ‘Baby Face’ Edmonds , L.A  Reid , Jimmy Jam na Terry Lewis ahabwa amashyi n’umugore we Jenn Goicoechea Raymond.

Kuri Usher ngo kwakira iki gihembo birihuse.Yagize ati:”Ndacyarimo kwiruka kandi ndacyakunda ibi bintu kuko natangiye kubikunda mfite imyaka 8 y’amavuko”.

Usher yanagarutse ku byo kuba yarakuze atari kumwe na Se basangiye izina.Agira ati:”Nakomezaga guharanira guha agaciro iri zina nahawe n’umugabo agahita agenda kuko atifuzaga kuhaguma kuko atankundaga.Byibuze nicyo nabashije gukora”.

Yakomeje agira ati:”Kubera ko nagombaga kubaho igihe kirekire kugira ngo mwumve ko mu kwiriye kugira umutima ubabarira , hagamijwe kubumvisha ibihe bigoye , kandi bibabaje by’umwirabura uba muri Amerika kandi byose byatewe na Papa. Yafashe imyanzuro myinshi , yagize amahitamo menshi amwe arambabaza ndetse aranamfasha mu gihe yari adahari”.

Muri ibi bihembo yahawe igihembo kandi nka ‘Father of the year’ , ari nabwo yashimangiye ko umubyara atamubereye mwiza bigatuma abaho nabi muri Amerika.

Yagoze ati:”N’ubwo nta Papa wari uhari, n’ubwo nta muntu wari undi iruhande ngo ajye ambwira ko buri kimwe kiragenda neza , ntabwo byatumye ntaba Papa mwiza ku bahungu banjye ; Cinco  na Naviyd kandi nabo bari hano uyu munsi”.Ibi yabivuze ariko yereka urukundo barumuna babo ; Sire na Sovereign bari basigaye mu rugo.

Muri iri jambo rye, Usher yashimiye buri umwe wese, wagize uruhare mu myaka 30 amaze muri muzika.

Previous Story

Dore bimwe mu bintu bitera amaribori abyimba ku mubiri

Next Story

Ibintu 10 biza imbere mu gutera izamuka ry’ibiciro bikabije ku masoko

Latest from Imyidagaduro

Go toTop