Advertising

Umutima warembejwe n’amavunja wogerejwe mu kidendezi cy’urukundo I Inkuru y’urukundo

27/06/2024 08:43

Ushobora kwibaza niba koko umutima warembywa n’amavunja ariko igisubizo gikubiye muri iyi nyurambwenge y’umwanditsi wa Umunsi.com , washingiye ku nkuru y’urukundo rwa Cia izina twahaye umukunzi wacu wagaragaje ko yabayeho mu Isi y’urukundo.

Urukundo rwiza rugereranywa n’umweru wera utagira ikizinga , mu gihe urukundo rubi rugereranywa n’ikuzimu , ahantu habi umuntu atakwifuriza mugenzi we gutura.

Cia , yarababaye arakomeretswa , umutima we wuzuzwa ibizinga n’abo yawutizaga umunsi ku munsi.Kuko yari umwana w’umukobwa wari ugeze igihe cyo gukunda , yibwiraga ko abantu bose ari beza maze ahura n’abasore bishuka ko ku mwangiza bizabaha ubudahangarwa batazi ko umugezi utemba utagira iherezo.

Mu magambo yandikiye umwanditsi wacu , yagize ati:” Muraho neza , bacu nukuri ndabasabye munyemerere mbature agahinda kanjye nduhuke ariko , numve norohewe , ariko isomo ryanjye ribere abandi urugero by’umwihariko abakobwa bakibyiruka.

Nibyo navukanye n’abavandimwe umunane (8) , mu gukora kwacu nti twitabwaho n’ababyeyi banjye , kuko baduhaga ibiryo ariko bakatwima impanuro maze abakobwa 5 twavukanaga twese dukura twiyobora, dutanga urukundo tutazi neza imico y’abasore babi.

Ubwo nari ngeze mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye , abasore babonaga ubwiza bwanjye maze bakarya indimi, bakifuza ku nsaba urukundo unyegereye wese nkamukunda ntizigama nkamuha urukundo rwanjye maze yamara kabiri akagenda , ejo hakaza undi , rero bakansimburanaho , bakinira ku mutima wanjye , bahahindura ikibuga haracupira”.

Yakomeje agira ati:”Narangije mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye aribwo ntangiye kumenya ububi bwabo , ntangira kuganira n’abantu bambwira ko urukundo ntarukibaho.

Umusore witwaga Pem, ubwo twakundanaga , yamfataga nabi , yasambanaga n’abandi bakobwa ndeba, akavugana nabo kuri Telefone ndeba , no ku butumwa bugufi bakandikirana ndeba.Narababaye , ndarira ariko akambwira ngo none ndamusiga jyehe?.

Nyuma ya Pem nakundanye na Kendral , umusore wari mwiza ku isura ariko ku mutima ari inyamaswa.Uyu we byageze naho atera inda abandi bakobwa batatu abasana muri Geto yabagamo amfungiranamo, mbana nabo ukwezi , niririrwa amarira nkararira amarira.

Umutima wanjye wuzuye umwanda , urwara amavunja, mungwa numva , umukobwa wari mwiza inyuma , mu gihe gito nahise mpinduka ndashirira kugeza abwo ubu tuvugana nawe uri gusoma inkuru hari ubwo udashobora kunyemera cyangwa ngo wemere ko nkukoraho”.

Isomo Cia yashatse kwigisha rikubiye mu butumwa yabahaye agira ati:”Bakobwa bavandimwe , bashiki banjye, ndabakunda pe, rero ndifuza kubasaba kujya mu banza gushishoza neza, mu kingingira ababyeyi banyu kubaganiriza kuko hanze aha hari abasore n’abagabo bameze nk’inyoni zituye hafi y’imirima y’ibigori zuteguye kubyonona.

Basore bamwe ndabasaba kumenya ko uko uryamanye n’uwo mukobwa , urangiza ukicuza.Ngaho ibaze uko ku mwangiza niba bari kubikorera mushiki wawe , Ese uzishima ? Uzumva utekanye ? Igisubizo ni wowe ugifite.

Kwangiza ubuzima bw’abandi, kuryamana n’uwo mukobwa ntabwo bikugira udahangarwa , ntabwo biguha imbaraga zirenze utari usanzwe ufite , ntabwo bituma ukomera. Rero kuva uyu munsi bihagarike.

N’ubwo nahohotewe naje kwiyakira, ndakomera, ubuzima bwanjye ubu bumeze neza ndetse nabonye uwo ntura amagara yanjye ,ubuzima bwanjye n’ejo hazaza hanjye.Abo basore baziko banyangije ariko niba bari gusoma iyi nkuru cyangwa nawe ukaba umeze nkabo, ahari uziko ukomeye ariko ndabamenyesha ko umugezi wa Nile uhora utemba amanywa n’ijoro kandi uwariye ahora ashonje”.

Cia asoza ashimira Imana yamubaye hafi , ikamuha umusore umukunda cyane akaba ariwe umubera se na nyina.

Previous Story

NKORE IKI ? : Ku myaka 75 nabonye umugabo unkunda ansaba ko twakorana ubukwe none umwana wanjye yabyanze

Next Story

UTB – Rubavu: Umunyeshuri n’abarimu babiri batawe muri yombi

Latest from Inkuru z'urukundo

Abasore gusa: Amagambo 10 aryohera umukobwa

Mu buzima bw’urukundo n’imibanire, amagambo akora ku mutima ashobora kugira uruhare rukomeye mu gushimangira umubano hagati y’abakundana. Amagambo meza atuma umukobwa yumva akunzwe, yubashywe,
Go toTop