Ni kenshi usanga abasore iyo bageze mu myaka yo gukura bakora cyane bakaba abana beza ndetse bakagerageza guhindura imico mibi bagiraga mbere kugira ngo bagire intego mu buzima bwabo ndetse nabo babashe kujya mu rukundo ku buryo bazakunda umukobwa bashimye bityo bakubakana umuryango mwiza.
Umusore wo mu gihugu cya Kenya yagishije inama abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyamaga aho yavuze ibyamubayeho maze abantu benshi batangira kumugirira impuhwe arina ko bose bakomeza kumugira inama.
Nk’uko uyu musore yabivuze, abinyujije ku rukuta rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter yavuze ko yamye agira amacyenga ndetse ko atumvikanagaho na benshi idini yasengagamo ariko agerageza guhinduka ashaka umukunzi ndetse ko bari bamaranye imyaka ibiri bakundana ndetse umwaka utaha biteguraga kubana nk’umugore n’umugabo.
Icyakora byaje guhindura isura ubwo uyu musore yiyemezaga kujya gusura umukunzi we maze agatungurwa nibyo yasanze umukunzi we Ari gukora ndetse ibyo byose ngo byatumye uyu musore atangire kwibaza icyo yakora nibwo yahise yitabaza abantu be bo ku rubuga rwa X kugira ngo bamuhe inama.
Uyu musore yagize ati “Mfite imyaka 25 y’amavuko, njye n’umukunzi wanjye twiteguraga kurushinga muri uyu mwaka ugiye kuza. Nizera Chrisito nk’umukiza wanjye ndetse ko navutse bushya.
Twari tumaze imyaka 2 dukundana, gusa twese dutuye mu bice bitandukanye. Mu cyumweru gishize nasuye umukunzi wanjye mutunguye ariko ibyo nabonye byankuye Umutima.Ntiyibukaga nuwo ariwe, kubera ko yari yasinze cyane bikabije. Natengushwe nimico namusanganye ntarinzi.”
Ese nkore iki!? Yitabaje mwe kumugira ngo mu mugire inama y’ikintu yakora cyamufasha.