Advertising

Umusore w’imyaka 19 yafashwe yibye ukaristiya ngo ayijyane kuyirira mu rugo

30/07/2024 10:52

Mu gihugu cya Tanzaaniya mu gace ka Ifakara- Morogoro haravugwa umusore w’imyaka 19 wafashwe yibye ukaristiya yo kwa padiri ashaka kuyitahana ngo ajye kuyirira mu rugo iwabo. Uyu musore mu gihe cyo guhazwa yagiye guhazwa arangije ntiyatamira iyi ukaristiya ntagatifu ahubwo arayibika mu mufuka.

Ababa bashinzwe umutekano mu kiliziya bamuteye imboni, niko kumufata misa irangiye barayimusanga. Uyu musore ubwo bamubazaga icyamuteye gukora ibyo, yasobanuye ko atari umukatolike , ari n’ubwambere yari aje gusengera muri iyo kiliziya,yavuze ko atari aziko iyo umuntu ahawe ukaristiya ahita ayirya, yakomeje avuga ko atari azi imihango yo muri kiliziya bityo yabonye abandi batonze umurongo nawe agatonda umurongo akajya guhazwa.

Padiri mukuru wo kuri iyo Kiliziya, Marcus Mirwatu, yatangaje ko yababajwe cyane nicyo gikorwa, ndetse avuga ko atari ubwambere abantu batari abakatolike baza mu kiliziya bakiba ibintu bitandukanye, harimo ibikoresho byo gucuranga, imicyeka yo mu kiliziya, ibikoresho by’agaciro byifashishwa mu gutura igitambo cya misa, ndetse n’ibindi harimo na ukaristiya ntagatifu yo bakunze kwiba kenshi.

Padiri akomeza avuga ko kugeza nubu bataramenya ikintu abo bantu baba bashaka kuri kiliziya, ndetse iyi paruwasi yabo ariyo bakunze kwiba cyane, akomeza avuga ko bamwe muri  bo bagiye bafatwa bakagezwa mu butabera, gusa nanone ntibazi ngo ninde uba wabatumye.

Yagize ati, ”Byaratunaniye kumenya ngo aba bantu batumwa nande gukora ibi bikorwa bibi, ntituzi intego bafite kuri Kiliziya, ku bw’ibyo rero nasabaga ko abo bantu bakomeza bagakurikiranwa hakamenyekana impamvu bakora ibyo bikorwa.”.

 

Previous Story

Yari yarabimusezeranyije ! Agahinda ka Nzovu kuri Dorimbogo wagiye atamuhuje n’umugore batandukanye

Next Story

APR FC na Police FC zatanze ibibuga zifuza kuzakoresha mu mikino mpuzamaganga

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop