Ni nyuma y’imyaka ibiri yari amaze Umuraperi w’Umunyamerika, Jeffery Lamar Williams wamenyekanye nka Young Thug yafunguwe afunzwe ashinjwa ibyaha birimo kuyobora umutwe w’amabandi, ibiyobyabwenge ndetse no kwica umuntu.
Associated Press yatangaje ko uyu muhanzi yafunguwe kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024. Yari amaze imyaka ibiri n’igice mu buroko. Yafunguwe nyuma yo gukatirwa imyaka 40.
Uyu mugabo yakatiwe imyaka 15 isubitse n’indi itanu yagombaga kumara mu buroko ariko yakuweho mu cyimbo cy’iyo yari amaze afunzwe. Indi myaka 20 ikaba izakurwaho mu gihe yamara iyi myaka 15 y’agateganyo atarakora ibindi byaha.
Mu gihe yakora ibindi byaha iyi myaka itararangira, iyi 20 yindi yayifungwa.
Young Thug yatawe muri yombi muri Gicurasi 2022. Uyu muraperi yari afungiye mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia muri Amerika. Yatangiye kuburana muri Mutarama 2023.
Yashinjwaga icyaha cyo kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo rw’amabandi ku muhanda, kugerageza kwica umuntu ku iguriro, gukodesha imodoka yakoreshejwe hicwa umuntu mu 2015 n’ibindi bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Ibi byose abashinjacyaha bemezaga ko ariwe wabaga ayoboye bagenzi be.
Yari ahuriye muri iyi dosiye n’abandi bantu 27 bagize itsinda rya ‘Young Slime Life Gang’ yashinze mu 2012. Aha harimo Abaraperi bagenzi be nka Gunna (Sergio Giavanni Kitchens) na Yak Gotti (Deamonte Kendrick) n’abandi.
Itsinda rya Young Slime Life Gang[YSL] ryashinjwaga kugira uruhare bikorwa by’ubujura birimo gucuruza ibiyobyabwenge, gutunga imbunda bitemewe, ubushotoranyi, ubujura n’ubwicanyi.
Bamwe mu bagize iri tsinda bashobora gufungurirwa rimwe na Young Thug, mu gihe abandi bagitegereje umwanzuro w’urukiko. Umwe yakuwe muri dosiye nyuma yo gushinjwa kwica umuntu.