Advertising

Umuramyi Embarambamba yahuje imbaraga na Pasiteri William Getumbe bakorana indirimbo bise ‘Nyonga’ – VIDEO

11/27/23 14:1 PM

Mu mashusho y’iyi ndirimbo harimo ‘Scenes’ zidasanzwe aho aba bombi Embarambamba na Pasitri William , bamera nk’abari kurwana na Satani nyamara barimo kurwana bo ubwabo.Ni amashusho abagaragaz bari mu mazi asa nabi cyane bambaye imyero , ndetse banatwara moto mu buryo butera ubwoba ababareba.

 

Umuhanzi Chris Embarambamba amaze kwamamara mu gukora amashusho atangaje ndetse asigira benshi amatsiko no kwibaza niba ntabikomere yasigaranye.Kimwe n’ayo yandi mashusho , Embarambamba , yashyize Pasiteri William muri iyi Si, ubundi bahurira muyo bise ‘Nyonga’ idasanzwe.

 

Benshi mu barebye aya mashusho , bakomeje gushinja , William na Embarambamba gukoresha imbaraga nyinshi mu mikino baba bakina, gutwara moto nabi ndetse no kwerekana imico itari myiza bitwaje ko ari indirimbo bari gukora.

 

Ubwo yavugaga kubyo bamushinja , Embarambamba yagaragaje ko uko yitwaye aribwo buryo bwe akoresha bwo kuramya no kwegerana n’Imana ye.

 

Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo , bugamije gukwiza imishwaro satani n’ibigeragezo bye bikava kubana b’Imana.

 

Aganira n’itangazamakuru, yavuze ko akimara gushyira hanze aya mashusho, Youtube Channel ye bahise bayisiba ndetse bakanamuhana gusa ngo agahita akoresha Channel y’Itorero rya New Life Church muri iki gihugu cya Kenya.

Previous Story

Apotre Yongwe yireguye ! “Nambere y’uko mbasengera bari baziko ntari Imana cyangwa Yesu wapfuye akazuka”

Next Story

Menya igitera iyi mirongo iza ku maboko n’ahandi k’umubiri n’uburyo wakoresha ikabasha kuvaho burundu

Latest from Imyidagaduro

Fatakumavuta yanze kuburana

Ubwo yari imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta yavuze ko atiteguye kuburana kuko batabonye Dosiye ngo bihuze n’urubanza. Ibi
Go toTop