Uyu mukobwa witwa Naomi Asiamah wamamaye nka Hajia Bintu wo mu gihugu cya Ghana aherutse kwibikaho imodoka nziza ihenze cyane yo mu bwoko bwa Mercedes Benz ndetse ntawaruzi aho uyu mukobwa yayikuye ariko byamenyekanye.Ubusanzwe uyu mukobwa imiterere ye nubwiza bwe bikurura abagabo benshi ndetse nawe ubwo ntatinya kuvuga ko abagabo benshi bamukunda ndetse ko aribyo bituma abakuramo amafaranga menshi.
Nyuma y’uko uyu mukobwa yerekanye imodoka nziza ihenze cyane yo mu bwoko bwa Mercedes Benz abantu benshi batangiye kuvuga ko ashobora kuba aryamana n’abagabo benshi bafite amafaranga bityo ko ariho iyo modoka yayikuye.Sibyo gusa kuko ni kenshi uyu mukobwa yokomwe bamushinja kuryamana n’abagabo kugira ngo bamuhe amafaranga bityo abone ayo aguramo ibintu bihenze yitwa yambara.
Icyakora uyu mukobwa we avuga ko amafaranga afite yayakoreye atayakuye mu kuryamana n’abagabo aho we avuga ko Kenshi akora icyo bita Advertising mu rurimi rw’amahanga mbese kwamamaza abinyujije ku rubuga rwe rwa Snapchat bityo ko ahakorera amafaranga menshi cyane.
Umwe mu bagabo byavuzwe ko ashobora kuba ariwe wamuguriye imodoka, yashyize amakuru hanze ko uyu mukobwa atariwe wamuguriye imodoka nkuko abantu benshi babivuga ahubwo ko yamufashije kubona aho ayigura. Yongeyeho Kandi ko ari inshuti bityo ko ntabyo kuryamana biri hagati yabo.
Source: Ghpage