Advertising

Umukobwa arashinjwa kwica ‘Sugar Daddy’ we nyuma akamukorera ibidasanzwe

13/07/2024 16:30

Umukobwa w’imyaka 22 yafunzwe azira gukekwaho kwica uwari Sugar Daddy we w’imyaka 53 nyuma akamuca igikumwe kugira ngo agikoreshe ari gukura Password muri Application akoresha abitsa amafaranga.

Uyu mukobwa yafunzwe nyuma yo gufatwa yishe umukunzi we ‘Sugar Daddy’, hanyuma akamuca igikumwe ngo agikoreshe amwambura amafaranga yabitsaga kuri akoresheje Application ya Telefoni.

Uyu mukobwa witwa Tiffany Gray bivugwa ko yiciye Fasil Teklemarian w’imyaka 53 aho yari atuye muri Leta ya Washington, aho yasanzwe yatewe ibyuma, afite ibikomere mu mutwe n’urutoki rwe rw’Igikumwe ntarwo afite.

Uwatanze ubuhamya yavuze ko uyu mukobwa witwa Tiffany Gray n’inshuti ze, bajyanaga ku maduka atandukanye urutoki bagiye kugura ibiyobyawenge bya Marijuana , n’ibindi.

Amashusho agaragaza Tiffany Gray ari kumwe n’abandi bakobwa babiri n’umusore bari kwinjira mu nyubako ya Fasil ahitwa Manor Park muri Washington, nyuma bakongera gusohokera isaha yapfiriyeho.

Fasil yasanzwe ku buriri bwe yapfuye kuri uyu wa 05 Nyakanga, iruhande rwe hari ibirahuri byamenetse. Ntabwo bizwi niba uru rutoki rwaraciwe uwo mwanya cyangwa niba rwaraciwe mu bihe byashize.

Imodoka yo mu bwoko bwa SUV ntabwo yari iparitse iwe mu rugo ndetse ngo yagiye abonwa cyane arimo kugendana n’uyu mukobwa bivugwa ko yamwishe agambiriye ku mwiba amafaranga.

Abashinzwe umutekano bavuga ko ibikoresho byo munzu bya nyakwigendera byibwe kuko ibyinshi nta birimo.Muri 2023, Fasil yareze Gray kuri Polisi ko yamwibye Telefoni agakuramo amafaranga arenga $1,800 hafi Miliyoni 3 RWF.

Ibyo kuba nyakwigendera ari ‘Sugar Daddy’ byemezwa n’abatangabuhamya ndetse ngo byagaragaye ko Gray akunda kuvugana n’abagabo akabambura amafaranga akabata. Bavuga ibi kuko ngo muri uku Kwezi hari umugabo we n’inshuti ze yibye bagasiga bamuziritse amaguru.

Facebook page ya Fasil igaragaza ko ari umuturage wo muri Afurika y’Epfo [ Addis Ababa ] , gusa ntibigaragara neza igihe yagereye muri Amerika.

Previous Story

Zuchu yahishuye indirimbo yaririrmbiye Diamond

Next Story

USA: Umusore wari umaze umwaka n’igice agendana umutima we mu gikapu yahawe yaruhuwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop