Advertising

Umuhanzikazi Simi yasobanuye impamvu yahagaritse gukoresha kuri Twitter (X)

18/07/2024 16:22

Umuhanzikazi ukomeye mu muziki wa Afurika, Simi, aherutse gusobanura impamvu yahagaritse gukoresha urubuga rwa Twitter (X). Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Pulse, aho yasobanuye ko byari mu nyungu z’umuryango we no kugabanya ingaruka mbi z’imbuga nkoranyambaga ku buzima bwe bwite.

Simi yavuze ko kuba umuyoboke ku mbuga nkoranyambaga byatumaga abona ubutumwa bwinshi buteye ubwoba kandi bwamugiragaho ingaruka mbi ku marangamutima ye. Yongeyeho ko yifuje guhindura uburyo yitwara kugira ngo arusheho kwita ku buzima bwe no kubana neza n’umuryango we. Yagize ati: “Ntabwo nifuza ko umwana wanjye azakura abona nyina ahora mu makimbirane ku mbuga nkoranyambaga.”

Yashimangiye ko nubwo yakundaga kuvuga ukuri kwe ku mbuga nkoranyambaga, ubu ahitamo kwirinda kugira byinshi avuga kugira ngo hatagira ingaruka mbi bizamugiraho. Yagize ati: “Nageragezaga kuvuga ukuri kwanjye ariko ubu sinshaka kuba umucakara wazo nk’uko byahoze.”

Simi akomeza avuga ko kwirind amakimbirane yo ku mbuga nkoranyambaga byamufashije kubaho mu mahoro no kugira umwanya wo kwita ku muryango we no ku muziki we. Uyu muhanzikazi yavuze ko ubu ahitamo gukoresha ingufu ze mu bindi bimufitiye akamaro ndetse no mu bikorwa byiza aho gutakaza igihe cye mu makimbirane adafite umumaro.

Previous Story

Ubwoko bw’amafi , igiciro n’uko ategurirwa kuri El Classico Beach Chez West

Next Story

Haruna Niyonzima yasubije abavuga ko ashaje

Latest from Imyidagaduro

Go toTop