Advertising

Umugore yatunguwe no kumva ko nyina w’imyaka 64 y’amavuko atwite

18/10/2024 15:47

Suni Palms wo muri Kenya , umwe mu bamaze kumenyekana ku mbuga Nkoranyambaga , yatunguye benshi ubwo yashyiraga hanze amashusho y’umubyeyi we w’imyaka 64 akavuga ko atwite.

Bigitangira abantu batekereje ko kaba ari agakino kateguwe cyangwa urwenya, gusa byaje gutangaza benshi ubwo babonaga ibisubizo bya muganga (Pregnancy Test), igaragaza ko yamaze gusama bihinduka inkuru mpamo gutyo mu gihe benshi babonaga bidasanzwe.

Ubwo Palms yabazaga nyina uko ari kwiyumva yavuze ko yumva atiteguye kuba yakita k’umwana nk’uko bikwiye bigendanye n’imyaka ye. Yamubwiye ko atabyizeye neza, atazi uko byagenze ku buryo umuntu ufite imyaka 64 yasama.

Yagize ati:”Ntabwo byumvikana. Nonese ndakora iki ? Ntabwo nzi icyo nakora. Ndi kumva iyi nda nayikuramo kuko ndashaje cyane”

Uyu mugore witegura kwibaruka uzwi nka Judy akaba yamenyesheje umugabo wamuteye inda Reggie gusa, yanze kubyumva neza no kubyemera akaba yamusabye ko bazakoresha ibimenyetso bya gihanga (DNA Test) kugira ngo bamenye ise w’umwana.

Yagize ati:”Ndashaka kuvugana nawe ariko urimo kumpunga.Ndimo gushaka kugufasha kugira ngo umenye ukuri ariko ntabwo ubishaka”.  Kugeza ubu  ngo bategereje kujya gukoresha ibizamini ngo hazagaragare Ise w’umwana abone kumwitaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Byinshi wamenya ku ndwara yatumye Liam Payne yiyahura

Next Story

Ibyamamare 9 bidashoboka ko babyara abana

Latest from HANZE

Go toTop