Nyuma y’iminsi bivugwa ko hari amashusho y’urukozasoni ya Visi Perezida Kamala Harris ari kumwe na Montel Williams wahoze ari umukunzi we, uyu mugabo yamaze gushyira umucyo kuri aya mashusho yavugwaga.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru muri Amerika hadutse inkuru zivuga ko hari kompanyi y’ikoranabuhanga iri kugurisha amashusho y’urukozasoni ya Visi Perezida Kamala Harris yafatanye na Montel Williams bakanyujijeho mu minsi ya kera
CNN yatangaje ko aya makuru abaye impamo hakaba hari amashusho yerekana Kamala Harris ari gukora imibonano mpuzabitsina, ko yaba abaye iherezo ry’inzozi ze zo kuba Perezida wa mbere w’umugore wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerikia.
Ni mu gihe ibindi binyamakuru byavugaga ko aya mashusho yaba ari igihuha kuko ataba yarasohowe mbere akaba avuzwe habura
iminsi micye gusa ngo amatora ya Perezida abe. N’ubwo ku ruhande rwa Kamala Harris uhugiye mu kwiyamamaza ntacyo yigeze abivugaho ari na byo byatumye benshi bibaza impamvu ntacyo avuga ku kintu gishobora kugira ingaruka mu kubona amajwi menshi.
Montel Williams icyamamare kuri televiziyo mu biganiro bya CBS akaba n’umukinnyi wa filime, yahise asohora itangazo abinyujije kuri X ye avuga ko aya makuru ari ibihuha kandi ko igihe cyose yakundaniye na Kamala batigeze bafata ayo mashusho. Mu butumwa bwe yagize ati: ”Wow, numvise hari uwavuze ko bari gucuruza amashusho y’urukozasoni yanjye na Kamala agiye guca ibintu kuri murandasi. Reka noneho mbabwize ukuri ntamashusho yanjye na Kamala ahari.
Ntimubigireho ikibazo mwa bantu mwe”. Montel Williams washyize umucyo kubyerekeranye n’aya mashusho yavugwaga, yakundanye na Kamala Harris kuva mu 2000 kugeza mu 2004. Mu 2020 ubwo Kamala yatorerwaga kuba Visi Perezida, yahise amwifuriza amahirwe ndetse abwira Fox News ko
uyu mugore ashoboye kandi ko atewe ishema nawe.
Harris yatandukanye na Montre Willim kuva 2000 kugeza 2004