Uganda: Yaretse kwigisha muri kaminuza yorora ihene!

by
10/04/2023 09:14

Kwigisha muri kaminuza biri mu kazi keza kabaho , ariko mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru ya Mkulima, umogore waretse ako kazi akajya kwiyororera ihene.

Mkulima yatangiye ubworozi bw’ihene mu mwaka wa 2015 mu kuboza nyuma yo guhagarika  amasezerano yo kwigisha yari yarasinye muri kaminuza eshatu. Yahise yorora ihene, aho avuga ko yagiraga ngo yigenge ku mafaranga yinjiza ari we wibereye bosi(boss).

Yashinze ifamu yise ‘Bwogi farm’ atangiriye kuri miliyoni imwe n’igice avuga ko yahawe n’incuti ye akaza gutangirira ku hene 30 azororera mu murima w’umuryango. Ubu akaba amaze kugera ku hene zisaga 400, ariko ngo akaba yifuza kuzigeza ku 1000, dore ko abona hari isoko ry’azo rinini.

Nyuma y’aho yaje no gutangira ubuhinzi bw’urutoki ngo ajye akoresha ifumbire ryavuye mu ihene ze, na byo birakunda, dore ko iyo byagenze neza, mu kwezi  agurisha ibitoki 350 ndetse n’ihene 80.

Avuga ko ubworozi bw’ihene icyiza cy’abwo ari uko bwororoka vuga ndetse bukaba bworoshye kububonera isoko kurusha inka ndetse n’ingurube, ikindi kandi ngo busaba igishoro gito.

Avuga ko isoko aribona byoroshye binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze nka ‘Facebook na ‘WhatsApp’ ndetse na ‘Mkulima young website’ n’aho abandi bakiliya akabahabwa n’abaranga.

Avuga ko yabanje kwicuza kuba yararetse akazi ko kwigisha muri kaminuza mu myaka ibiri ya mbere agitangira ubworozi, ariko ubu ngo amaze gufatisha aho atakibitekerezaho.

Arashaka kandi ngo korora inkoko bityo akabona isoko nyinshi y’amafaranga, dore ko ngo abona muri iki gihugu cya Uganda hari isoko rinini ry’amagi. Akaba yifuza korora byibuze inkoko hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi icumi.

Ari gukorana cyane n’andi matsinda akora ubworozi , kuko yizera ko utakora ubworozi uri wenyine ngo bigere kure kuko biba bikeneye inkunga n’inama zitandukanye. Niho ahera agira inama urubyiruko kutihugiraho mu bworozi bw’abo, gukorana n’imiryango itera inkunga ndetse no kubifatanya n’ubuhinzi.

Avuga ko imbogamizi yagiye ahura na zo harimo kuba banki zo muri Uganda zidaha amafaranga atubutse abagiye gukora ubworozi, indwara zifata ihene nka pneumonia ariko akaba yaritabaje abaganga.

Ubu ari gukorana n’isoko ryo muri South Africa rya ‘Boer goats’ kugira ngo abahe umusaruro ndetse 99% ry’isoko Aribona binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Source: Mkulima young website

 

 

Advertising

Previous Story

Kigali: Arashinjwa kugaragara asambanira mu ruhame

Next Story

Bamenye ko bashakanye nyamara bavukana nyuma y’imyaka 14 yose

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop