Advertising

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwa hagaritse Niyonzima Olivier Seif

03/13/24 15:1 PM

Umuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahagaritse gapiteni w’iyi kipe, Niyonzima Olivier ‘Seif’ imikino itandatu ya shampiyona isigaye ngo umwaka w’imikino urangire.

Ibaruwa yandikiwe Niyonzima Olivier Seif yageze hanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Werurwe 2024, igaragaza ko atemerewe kugira indi mikino yitabira kubera imyitwarire ye mibi.Bagize bati

‘’Dushingiye ku masezerano wagiranye na Kiyovu Sports yo kuri tariki ya 1 Kanama 2024, Dushingiye ku myitwarire idahwitse ikomeje kukugaragaraho, komite nyobozi ya Kiyovu Sports ,Association nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri iyo myitwarire turakumenyesha ko utemerewe gukina imikino itandatu ikurikiranye”.

N’Ibaruwa yashizweho umukono n’Umuyobozi mukuru wa Kiyovu Sports , Mbonyumuvunyi Abdul Karim, ikomeza ivuga ko uyu mwanzuro ugomba kubahirizwa uhereye tariki 10 Werurwe 2024.

 

Nubwo ibyo bashinja Niyonzima Olivier Seif Kama Nahoro nandi mazina bamwita, uyumukinnyi we akomeje imyitozo mu ikipe y’Igihugu y’ u Rwanda Amavubi , Iyikipe kandi ya Kiyovu Sports batazira Urucaca yanafatiwe ibihano na FIFA byo kutagura abakinnyi kubera kutishyura abari abakinnyi bayo, Kubera ibibazo by’Amikoro bimaze iminsi muri Iyikipe , Niyonzima Olivier Seif kandi niwe mukinnyi umwe Rukumbi wa Kiyovu Sports wahamagawe mukipe y’Igihugu Amavubi.

Lyvine Rwanda

His name is Livine Nsanzumuhira Ntambara known as Lyvine Rwanda,Studied Mass communication and Journalism at EAST AFRICAN UNIVERSITY,he works journalism as passion and professional

Previous Story

Ahamaze imyaka 8 ! Jean Pierre Musabyimana yasobanuye byinshi El Classico Chez West yamufashije kugeraho

Next Story

Kuki Kenya itakuyeho igihano cy’urupfu

Latest from Inkuru Nyamukuru

Ninde ufite imodoka ihenze muri Africa?

Afurica ni umwe mu migabane ufite ubukungu buri kuzamuka neza ndetse bibakaba akarusho nyuma y’umutungo kamere twibitseho niyo mpamvu umunsi.com twagize amatsiko yo kubacukumburira
Go toTop