Mu gihugu cy’Ubuyapani, hashyizweho ibihano bikomeye ku bantu batwara amagare bari kugukoresha Telefoni. Muri ibi bihano byashyizweho harimo igifungo cy’amezi atandatu muri gereza.
Ibi bihano byafashwe nyuma yo kubona ko byamaze kuba umuco muri iki gihugu aho , abantu batandukanye batwaraga igare nyamara bakaba barino kumva umuziki kuri telephone cyangwa bari kuzikoresha bisanzwe.
Impanuka zatangiye kwiyongera ku rwego rwo hejuru mu Buyapani guhera mu mwaka wa 2021, aho inyinshi zaterwaga n’abantu batwaraga amagare bibereye kuri telefone , bakabona gushyiraho ibi bihano birimo n’izahabu y’amafaranga angana na $655 angana n’ibihumbi 890, 788 RWF bizabafasha kurwanya uyu muco mubi.
Iri tegeko kandi rihanisha igifungu cy’imyaka itatu muri gereza umuntu yatwaye igare yanyoye ibiyobwenge n’ibisindisha n’izahabu y’amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 4 RWF.
Nyuma yo gushyiraho ibi bihano, abashinzwe umutekano bahise batangaza ko bafashe abagabo babiri bari bari guwara amagare basinze na cyane ko ngo bari bakoze impanuka ariko ntihagira uhasiga ubuzima.
Gutwara bari kuri telefone mu Buyapani bisa n’ibiri kugenda bigabanuka ariko impanuka zo zigakomeza kwiyongera kuko kuva mu mwaka wa 2023 abatwara abagenzi 72,000 bakoze impanuka.Hagati muri 2024, habaye impanuka zaturutse ku magare 17 zikomeye bitewe n’uko batwaraga bari kuri telefone,
Kuva muri 2018 kugeza muri 2022, impanuka 454 z’abari batwaye amagare bari kuri telefone zarabaye , 50% by’imyaka yabanje.Iri tegeko rije nyuma y’irindi ryashyizweho umwaka ushize, aho abatwara amagare bose basabwe kwambara ‘Kasike’ zirinda umutwe.