From instagram, kwizigira official

Ubutumwa bwa bamwe mu byamamare hano mu Rwanda #kwibuka 29

by
08/04/2023 12:39

Babinyujije ku mbuga z’abo nkoranyambaga, dore bumwe mu butumwa ibyamamare hano mu Rwanda batanze muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenside yakororewe Abatutsi mu 1994.

Kwizigira Jean Claude Lee

Kwizigira jean claude lee umunyamakuru wa RBA abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram yifashishije ubutumwa bwa ‘Madamu Jeanette Kagame’ bugira buti:

“Kwibuka, si ijambo gusa!

Kwibuka, si igihe gusa!

Kwibuka, si imyaka 29 tumaze,

Kwibuka ni ukubana n’abacu kuko batazimye”.

From instagram, kwizigira official

Claptonkibonge

Claptonkibonge, umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya na we yagize ati:” Twibuke twiyubaka, dukundane, dushyire hamwe, kandi twirinde imvugo z’urwango, imvugo zikomeretsa n’imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi”

From instagram, claptonkibonge

Rigoga Ruth

Rigoga Ruth yagize na we ati: “Yagiye ashonje, yagiye ananiwe, yagiye yihebye. Reka tumubwire ko : twabyaye, twabonye igihugu, twaje kubona inkotanyi, turiho kandi neza, dutuye kandi dutengamaye mu Rwanda rushya kandi rwiza. Kwibuka 29”

From instagram, rigoga_ruth

Mico the best

Mico the best ati:”Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yagize ingaruka z’igihe kirekire ku gihugu cyacu mu nzego zose.

Kwibuka nibidutere intimba ariko binadutera ishyaka ryo kusa ikivi abagiye batushije.

Ishyaka ryo gusubiza u Rwanda ubuzima n’iryo kwishakamo ubushobozi no kwigira, kuko uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,  iyo abihiwe n’ubuzima, ayo mateka amubera mabisi.

Agahinda k’ahashize tukuhire ibyishimo bya none n’ibyahazaza.

Twirinde ingengabitekerezo ya Jenoside”

Twibuke twiyubaka! #kwibuka 29.

 

Advertising

Previous Story

Umuturage yatemye mugenzi we na we araraswa

Next Story

Icyo wamenya kuri ‘Baho’ indirimbo nshya ya amassadors of Christ, burya ishingiye ku nkuru mpamo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop