Ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru bitandukanye, hakomeje gucicikana inkuru ivuga ko Shakib umugabo wa Zari Hassan yaba yarahoze ari umukozi mu mirima y’uwahoze ari umugabo wambere wa Zari nyuma akaza kwitaba Imana, Ivan Ssemwanga.
Gusa nubwo bivugwa Shakib we ntabyemera. Mu kiganiro n’ikinyamakuru Mpasho, Shakib yasobanuye ko ibyo byavuzwe ari ibinyoma bidafite ishingiro. Yasobanuye ko atigeze akora nk’umukozi mu mirima kwa Ivan, ahubwo ko yari umuntu w’inyangamugayo ukora ibikorwa bye mu buryo bwemewe. Shakib yagaragaje ko ibyo bihuha byasakajwe n’abashaka kumusebya.
Shakib ubu ari mu munyenga w’urukundo n’umugore we Zari Hassan. Bafitanye umubano mwiza kandi bashimishijwe no kubana. Shakib yavuze ko urukundo rwabo rwashinze imizi ndetse ko bashyigikirana mu byo bakora byose. Nubwo hari bamwe bashaka kubasebya, urukundo rwabo rurakomeye kandi ruri hejuru y’ibyo byose.
Shakib yavuze ko ahora yifuza kuba umugabo w’ikitegererezo ku muryango we, aho akora uko ashoboye kose ngo ashyigikire Zari mu byo akora byose. Yasobanuye ko kandi afite intego yo kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuryango wabo no kubaha ubuzima bwiza. Shakib yagaragaje ko urukundo rwabo ari urw’ukuri kandi ko bazakomeza kurwubaka uko iminsi igenda.