Friday, May 10
Shadow

Salim Idibia agiye guhindura imikorere muri muzika

Umuhanzi ukomeye mu Karere ka Rubavu Salim Idibia, wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye muri aka Karere , yatangaje ko agiye guhindura uburyo yakoragamo umuziki aho agiye gufashwa na AYAB Business Group [ Management ].

Mu kiganiro yahaye UMUNSI.COM , Salim Idibia yagaragaje ko i Rubavu hari impano zikomeye kandi zishobora kuvamo abahanzi b’ejo hazaza mu gihugu cy’u Rwanda.Idia wagiye agaragaza inyota yo kujya gukorera umuziki mu Mujyi wa Kigali ariko bikarangira agumye mu Ntara y’Iburengerazuba yemeza ko uretse iyi Lebal bagiye gutangira gukorana, arimo no gutegura Umuzingo mushya.Yagize ati:

“Turibaza ngo ese i Rubavu hari impano koko zishobora gutanga umusaruro mu gihugu cy’u Rwanda? Yego rwose, impano turazifite kandi nka Salim Idibia, niteguye gukomeza kugaragaza ko dushoboye.Nateguye indirimbo zitandukanye zizaba ziri kuri Album yanjye ndimo gutegura yitwa ‘ALL I NEED’ kandi ni Album abakunzi banjye bazishimira rwose.

“Kuri ubu kandi mfite management nshya tugiye kuzakorana mu minsi iri imbere.Ni Management yitwa ‘AYAB Business Group’ nizeye ko bazamfasha kugeza kure impano yanjye nk’uko nabivuze , tukereka abantu ko impano tuzifite kandi ko twagera kure dufashijwe”.

Idibia ni umuhanzi ufite impano idasanzwe mu kuririmba bigendanye n’ijwi rye ry’umwimerere ryuje guhogoza kwinshi.Salim Idibia , yakoze umuziki kuva kera, kuko ni umwe muri bake Akarere ka Rubavu gafite utarigeze acika intege ngo areke umuziki. Yamamaye mu ndirimbo zirimo ; Indoto yafatanyije na Fawaz, Ntiwamenya n’izindi zitandukanye.

Sali Idibia ni umwe mu bagombaga kwitabira iserukirauco Mpuzaahanga rya Afropolitain 2020 ryagombaga kubera muri Cameroun rigakomwa mu nkokora na Covid-19.

Umuhanzi Salim Idibia